{Igitego cya Mwiseneza Djamali ku munota wa kane umukino ugitangira wahaye intsinzi Rayon Sports imbere ya Mukura VS, gusa ngo ushobora kuba ari umukino wa nyuma Umutoza Didier Gomez da Roza atoje ; Ku rundi ruhande naho APR FC yanganyine na Etincelles i Rubavu 0-0.}
Igitego cya Rayon cyayihesheje intsinzi cyaturutse ku ikosa ryakozwe n’umunyezamu wa Mukura VS, Shyaka Regis, ryahaye umwanya Djamali Mwiseneza ku munota wa 4 gutsinda.
Mu gice cya mbere, abakinnyi babiri ba Mukura VS bagize imvune, Nshuti Idsbald na Simpenzwe Hamidu basimburwa na Ntakirutimana Djamali na Mudeyi Suleyman nawe waje kuvunika urutugu.
Igice cya mbere cyihariwe n’ikipe ya Rayon Sports aho abasore nka Djamali Mwiseneza, Hamissi Cedric na Kagere Meddie bagiye babona uburyo bwo gutsinda ariko ntibutange umusaruro.
Mu gice cya kabiri, Mukura VS yagerageje gusatira izamu rya Rayon Sports binyuze ku Murundi Cyiza Hussein ariko hakabura utera umupira wa nyuma mu izamu.
Iki gitutu cyatumye Ndatimana Robert Robert wa rayon abona ikarita y’umuhondo ya kabiri, umusifuzi Munyanziza Gervais amwereka itukura.
Nyuma y’umukino umutoza wa Mukura VS, Kaze Cedric, yavuze ko igitego batsinzwe hakiri kare ku makosa y’umunyezamu cyabaciye integer bituma uko bari bateguye umukino bihinduka, kandi ko bakibura byinshi.
Kaze yagize ati “ uracyabura rutahizamu ushobora gutsinda igihe icyo ari cyo cyose, dukeneye byinshi, ntiturashobora kujya mu murongo wo kugera ku ntego zacu zo gutwara igikombe.”
Kuri Gomez wa rayon Sports, ngo kuba babona amakarita menshi bishobora kuba biterwa n’ubwitange bw’abakinnyi be mu kibuga bituma bakora amakosa menshi.
Yagize ati “ Turi gukora cyane, duhangana koko tumeze nk’indwanyi bishobora kuba bituma dukora amakosa ariko tugomba no gushaka uburyo tuyarwanya.”
Undi mukino wabaye wa shampiyona, APR FC yanganye na Etincelles 0-0 kuri sitade Umuganda.
Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 16 irushwa abiri na AS Kigali ya mbere, Mukura VS ku mwanya wa 9 n’amanota 9. APR FC yageze ku mwanya wa 3 n’amanota 14 mu gihe Etincelles ari iya 8 n’amanota 10.



Gomez mu nzira ebyeri, mu minsi itatu haramenyekana niba yigendera cyangwa akomeza gutoza Rayon Sports
Nyuma yo kwishimira intsinzi ya Mukura VS, umutoza wa Rayon Sports, Didier Gomez da Roza, yatangaje ko imibereho n’uburyo ari gukoreramo muri Rayon Sports budakwiye bishobora no gutuma ayivamo.
Gomez uvuga ko Rayon Sports ari ikipe imuri ku mutima, yubaha abayobozi bayo, yishimira uburyo abafana babanye ndetse n’abakinnyi ariko ko mu minsi itatu azabaha icyemezo niba azaguma mu Rayon Sports.
Nta bisobanuro birambuye uyu mutoza wahaye Rayon Sports igikombe cya 7 cya shampiyona nyuma y’imyaka 9 yatanze ku mpamvu imutera kuba ashaka kuba yakwigendera.
Ibi bije byiyongera ku biherutse gutangazwa na Murenzi Abdallah, Umuyobozi wa Rayon Sports, ko hari abantu bataramenyekana bari kuvangira iyi kipe imaze umwaka umwe gusa isubiye ku ivuko i Nyanza. Ni na nyuma y’aho Umugande Samson Jakeshi yivumbuye akava mu ikipe.

Muri iyi kipe imibanire yakemangwaga hagati y’abakinnyi bakomoka i Burundi n’Abanyarwanda ariko Rayon Sports yihutira kunyomoza ko ayo makuru atari impamo.
Muri Nyakanga 2013, ubwo Gomez yari mu biruhuko mu Bufaransa yabwiye ikinyamakuru actufoot06 ko yifujwe n’amwe mu makipe yo muri Asiya na Afurika y’Iburasirazuba, nyuma yo gusobanukirwa na gahunda za Rayon Sports byatumye yongera amasezerano y’imyaka ibiri.
Uretse kuba ari umutoza wa Rayon Sports, Dider Gomez da Roza, yaguze ikarita y’ibihumbi 50 ihabwa abafana ba Rayon Sports.
Gomez agiye gufata icyemezo niba azava muri Rayon Sports mu gihe bagombaga gutangira gutegura umukino bazakina na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2013.
Bivugwa ko umutoza wa Rayon Sports, Didier Gomez da Roza, ahembwa ibihumbi bitatu by’amadolari (agera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda).








Ibitekerezo 0