{Nyuma yo guhabwa amahirwe yo kwiyerekana muri CECAFA Kagame cup, Umunyatogo Zico Sekle yasezerewe naho abandi batatu barimo mugenzi we, Geulli Koffi bagiye guhabwa amasezerano.}
Aganira na IGIHE, Ntampaka Theogene, umuyobozi wa Rayon Sports yavuze umutoza Jean-françois Losciuto yabagejejeho raporo y’uko ikipe yari ayoboye yitwaye muri CECAFA Kagame cup aho yasezerewe na APR FC muri ¼ cy’irangiza.
Yagize ati “ Twishimiye uko ikipe yitwaye muri CECAFA Kagame cup bijyanye n’igihe gito cy’imyiteguro abakinnyi bagize.”


Ingingo ya kabiri, hari ugusuzuma imyitwarire y’abakinnyi bane bari mu igeragezwa barimo Umunyatogo Zico Yao Sekle basanze urwego rwe rw’imikinire ruri hasi ahita asezererwa.
Yossa Bertrand wavuye muri Mukura VS, Geulli Koffi wavuye muri Togo na Mutombo Govin babagumanye bakaba bagiye guhabwa amasezerano.
Ntampaka avuga ko umutoza yababwiye ko hakibura abakinnyi batatu bagomba gushakira mu Rwanda no hanze yarwo harimo Umugande Brian Umony ukinira KCCA wabaye rutahizamu wa CECAFA n’ibitego 5.
Yakomeje agira ati “ Turi gushaka abakinnyi batatu bakina imbere haba mu Rwanda no hanze y’igihugu.”


Mu gihe amategeko agenga amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riteganya ko mu kibuga hajyamo abanyamahanga batatu, Rayon Sports imaze kugera abasaga batanu, Nizigiyimana Karim, Mutombo Govin, Koffi, Kambale Salita Gentil na Yossa.
Ntampaka avuga ko kuba iyi kipe izakina imikino nyafurika bisaba ko bagira umubare munini w’abakinnyi ariko n’umwaka ushize bari bafite abanyamahanga batanu.
Nyuma ya CECAFA, Rayon Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kane n’abakinnyi 12 mu gihe abandi bari bafite impamvu bazaza nyuma.
Uretse shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, CAF confederation cup, umwaka ushize basezerewe ku ikubitiro na AC Leopards de Dolisie yo muri Congo Brazzaville.




Ibitekerezo 0