{Sina Jerome wahoze akinira Rayon Sports na FC Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yasinye imyaka ibiri muri Police FC, aho kuri uyu wa Mbere yatangiye imyitozo.}

Aganira na IGIHE, CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Police FC yavuze ko ibyangombwa bye byamaze kugera mu Rwanda bivuye muri Lupopo yakiniraga, bari bamutegereje.

Mayira yagize ati “ Sina yadusinye imyaka ibiri ndetse yatangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere, niba ari ku rwego rwiza ashobora gukina umukino wa mbere bazakira Gicumbi FC kuri iki Cyumweru.

Muri shampiyona, Police FC niyo kipe yatsinze ibitego byinshi 29 irusha Rayon Sports ya kabiri ibitego 2. Sina yiyongereye kuri ba rutahizamu nka Kagabo Peter, Tuyisenge Jacques na Kipson Atuheire.

Bye: Sina Jerome ni umukinnyi wa Police FC kugeza mu 2015
Bye: Sina Jerome ni umukinnyi wa Police FC kugeza mu 2015

Nyuma yo kuva muri Rayon Sports mu Ukwakira 2013, Sina yifujwe n’ikipe ya AS Muhanga ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugatangaza ko akiri umukozi wayo, mu gihe ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bwemezaga ko ibyangombwa by’uyu mukinnyi byava muri DRC.

Sina yakiniye Rayon Sports imyaka ibiri, yaje kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), mu ntangiriro za 2013,nta ruhushya maze akinira ikipe ya FC Lupopo.

[email protected]