Igitego cya Diego Godín ku munota wa 81 gisezereye Abataliyani mu gikombe cy’Isi nubwo umusifuzi yirengegije ikosa Luis Suarez yakoreye Chiellini wamwerekaga ko yamurumye, Uruguay ikomeje hamwe na Costa Rica ya mbere mu itsinda D.
Mu gice cya mbere, Andrea Pirlo yagerageje amahirwe ariko ishoti rye rishyirwa muri koroneri n’umunyezamu wa Uruguay, Fernando Muslera, kimwe nk’irya Ciro Immobile ryanyuze gato hejuru y’izamu.
Bavuye kuruhuka, Edinson Cavani yagerageje gushaka penaliti ariko ntiyahirwa.
Ku munota wa 59, Claudio Marchisio yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukandagira Egidio Arevalo ariko u Butaliyani bukomeza kwihagararaho kuko bwasabwaga kunganya uyu mukino ngo bubone itike ya 1/8 cy’irangiza.
Ni ikarita ya 8 y’umutuku u Butaliyani bubonye mu gikombe cy’Is, Uruguay ifite 9, Argenyina 10 naho Brazil ifite 11.
Mbere gato y’uko igitego cya Uruguay cyinjira rutahizamu Luis Suarez yagaragaye nk’uruma n’amenyo myugariro w’u Butariyani Giorgio Chiellini nubwo yabyeretse umusifuzi w’Umunya Mexique Marco Rodríguez akabyirengagiza.
Diego Godín wari kapiteni kuko Diego Lugano yari hanze yatsinze igitego cy’umutwe ku mupira wari utewe kuri koroneri.
Godín yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ku mukino wa nyuma wa champions league n’igikombe cy’Isi nyuma ya Raùl mu 2002. Uyu kandi yaherukaga gutsinda Barcelona igitego ku munota wa 81 cyatumye batwara igikombe cya shampiyona.
Suarez yashoboraga gutsinda igitego ariko umunyezamu w’u Butaliyani, Bouffon wakinaga umukino wa 14 w’igikombe cy’Isi awukuramo neza.
U Butaliyani bwatwaye igikombe cy’Isi inshuro 4 bunaniwe kurenga imikino yo mu matsinda, kimwe nko mu 2010. Bwa mbere kuva mu 1966 mu Bwongereza.
Bivuze ko mu mikino irindwi y’igikombe cy’Isi, batsinze umukino umwe banganya itatu.
Ni ku nshuro ya mbere kuva mu 1970, u Butaliyani bunanirwa gutsinda igitego mu mikino ibiri, uheruka batsinzwe na Costa Rica.
Uruguay yakinaga umukino wa 50 mu gikombe cy’Isi, uwa mbere batsinze Peru 1-0 tariki ya 18 Nyakanga 1938.
U Butaliyani bwasezerewe maze umutoza Cesare Prandellli aregura, umunyezamu Gianluigi Buffon aba umukinnyi mwiza w’umukino.
Muri 1/8, Costa Rica ya mbere mu itsinda D izahura n’iya mbere mu itsinda C ishobora kuba Colombia yaba yatsinze u Buyapani naho Cote d’Ivoir yaba isabwa kunganya igahura na Uruguay ya Suarez.



















TANGA IGITEKEREZO