CIP Mayira Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Police FC avuga ko muri iki gihe haba hari abakinnyi benshi bari gusoza amasezerano yabo biba byiza gutangira ibiganiro kare.
Yagize ati “ Hari abakinnyi baba bagomba kongererwa amasezerano, twe dutanga ay’imyaka ibiri aba ashobora kongerwa.”
Mu bongerewe amasezerano harimo rutahizamu Tuyisenge Jacques byavugwaga ko yifuzwa n’amwe mu makipe akomeye, afite ibitego bitandatu muri shampiyona.


Police FC yongereye amasezerano ba myugariro Twagizimana Fabrice na Mugabo Gabriel, iyi kipe imaze gutsindwa ibitego 12 mu mikino 20 ya shampiyona, iya kabiri yatsinzwe bike nyuma ya APR FC yatsinzwe 10.
Undi wongereye amasezerano ni umunyezamu Nzarora Marcel.
CIP Mayira avuga ko hari abandi bakinnyi babo bakiganira ngo bongera amasezerano mu gihe bategereje ko umutoza Cassa Mbungo abagezaho abakinnyi bifuza barimo ba rutahizmu.
Kuba Police FC ikinisha Abanyarwanda gusa byatumye muri uyu mwaka itakaza abakinnyi batandatu bari bafite ibyangombwa bitemewe by’uko ari Abanyarwanda barimo Sina Jerome, Mutuyimana Moussa, Habimana Moussa, Ndaaka Frederick, Mbaraga Jimmy na Kipson Atuheire.
Police FC ni iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 33 irushwa na APR FC ya mbere amanota arindwi.


{Imikino itandatu ya shampiyona isigaje}
Police vs Amagaju
Isonga vs Police
Police vs Musanze
Etincelles vs Police
Police vs Rayon Sports
Espoir vs Police

Ibitekerezo 0