CIP Mayira Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Police FC avuga ko muri iki gihe haba hari abakinnyi benshi bari gusoza amasezerano yabo biba byiza gutangira ibiganiro kare.

Yagize ati “ Hari abakinnyi baba bagomba kongererwa amasezerano, twe dutanga ay’imyaka ibiri aba ashobora kongerwa.”

Mu bongerewe amasezerano harimo rutahizamu Tuyisenge Jacques byavugwaga ko yifuzwa n’amwe mu makipe akomeye, afite ibitego bitandatu muri shampiyona.

Tuyisenge Jacques yabaye uwa mbere muri iyi shampiyona gutsinda ibitego 3 mu mukino umwe
Tuyisenge Jacques yabaye uwa mbere muri iyi shampiyona gutsinda ibitego 3 mu mukino umwe
Twagizimana Fabrice "Ndi ku kazi"
Twagizimana Fabrice "Ndi ku kazi"

Police FC yongereye amasezerano ba myugariro Twagizimana Fabrice na Mugabo Gabriel, iyi kipe imaze gutsindwa ibitego 12 mu mikino 20 ya shampiyona, iya kabiri yatsinzwe bike nyuma ya APR FC yatsinzwe 10.

Undi wongereye amasezerano ni umunyezamu Nzarora Marcel.

CIP Mayira avuga ko hari abandi bakinnyi babo bakiganira ngo bongera amasezerano mu gihe bategereje ko umutoza Cassa Mbungo abagezaho abakinnyi bifuza barimo ba rutahizmu.

Kuba Police FC ikinisha Abanyarwanda gusa byatumye muri uyu mwaka itakaza abakinnyi batandatu bari bafite ibyangombwa bitemewe by’uko ari Abanyarwanda barimo Sina Jerome, Mutuyimana Moussa, Habimana Moussa, Ndaaka Frederick, Mbaraga Jimmy na Kipson Atuheire.

Police FC ni iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 33 irushwa na APR FC ya mbere amanota arindwi.

Mugabo Gabriel amaze muri Police FC imyaka ibiri nyuma yo kuva muri Mukura VS
Mugabo Gabriel amaze muri Police FC imyaka ibiri nyuma yo kuva muri Mukura VS
Umunyezamu Nzarora Marcel yagiye muri Police FC avuye muri Rayon Sports yongereye amasezerano
Umunyezamu Nzarora Marcel yagiye muri Police FC avuye muri Rayon Sports yongereye amasezerano

{Imikino itandatu ya shampiyona isigaje}

Police vs Amagaju

Isonga vs Police

Police vs Musanze

Etincelles vs Police

Police vs Rayon Sports

Espoir vs Police