00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatsinze Ethiopia mbere yo kwakira Ghana

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 28 August 2015 saa 08:37
Yasuwe :

Mbere yo kwakira Ghana tariki ya 5 Nzeli 2015 mu mukino w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika, Amavubi yatsinze Ethiopia ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti kuri stade Amahoro.

Amavubi yabonye uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Ethiopia ku munota wa 13 ku mupira watewe na Tuyisenge Jacques maze Sugira Erneste ashatse kuwuterera mu kirere ujya hanze.

Nyuma y’iminota itandatu, Sugira yikosoye uwo yahawe na kapiteni Niyonzima Haruna awuteye n’umutwe atsinda igitego cya mbere, yaherukaga gutsinda bakina na Mozambique.

Umutoza w’Amavubi Jonathan Mckinstry yakinishaga Mugiraneza Jean Baptiste mu kibuga hagati afatanya na Mukunzi Yannick, Haruna ari inyuma ya rutahizamu umwe Sugira Erneste naho mu mpande zisatira hanyuraga Tuyisenge Jacques na Sibomana Patrick.

Niyonzima Haruna yabaye intwaro ikomeye ku ntsinzi y'ibitego 3-1 cya Ethiopia
Sugira Erneste yatsinze igitego cy'Amavubi ku munota wa 19 aherejwe na Haruna Niyonzima

Iyi kipe yitegura guhatanira umwanya wa mbere w’itsinda H na Ghana banganya amanota atatu yakoresheje mu gice cya mbere uruhande rw’iburyo rwacagaho Rusheshangoga Michel na Tuyisenge Jacques.

Amavubi yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira watewe na Tuyisenge inyuma gato y’urubuga rwa Ethiopia, Sibomana ashatse kuwohereza mu izamu uca hejuru.

Ku munota wa 41, Amavubi yatakaje umupira hagati mu kibuga, Baye Gezagn ateye mu izamu rya Kwizera Olivier awufata nabi ujya mu izamu.

Iki gitego cyakurikiwe n’amakosa menshi muri ba myugariro b’Amavubi nk’aho Nshutinamagara Ismael yatakaje umupira, Omod Okwury ntabyaze umusaruro uburyo yari abonye, baruhukana igitego 1-1.

Ku ikosa ry'umunyezamu Kwizera Olivier, Ethiopia yagomboye igitego bitegura kujya kuruhuka

Iminota 10 ya mbere mu gice cya kabiri, Ethiopia yateyemo koroneri ebyiri bidatinze umutoza Mckinsrty akoramo impinduka ebyiri. Mukunzi Yannick yasimbuwe na Bizimana Djihad naho Sinomana Patrick aha umwanya Iranzi Jean Claude wibuze mu mukino.

Amavubi yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 65 ku mupira myugariro wa Mukura VS, Ndayishimiye Celestin yateye mu rubuga rwa Ethiopia Tuyisenge Jacques awutanga umunyezamu n’umutwe.

Rusheshangoga Michel yasimbuwe na Fitina Ombalenga ku munota wa 70 nyuma y’iminota ine Iranzi Jean Claude atera umupira wakirwa ku mutwe na Mugiraneza Jean Baptiste atsinda icya gatatu.

Tuyisenge Jacques yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wo ku mutwe yahawe na Ndayishimiye awutanga umunyezamu wa Ethiopia

U Rwanda rwaherukaga gutsinda ibitego bitatu mu mukino tariki ya 31 Gicurasi 2014 basezerera Libya kuri stade ya Kigali mu majonjora y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Guinea Equatorial.

Buteera Andrew yasimbuye Haruna naho Ndahinduka Michel afata umwanya wa Sugira umukino w’Amavubi urahinduka bakinira inyuma bugarira.

Amavubi arakomeza imyitozo mbere yo kwakira Ghana kuwa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeli 2015. Ghana izabanza gukina umukino wa gicuti na Congo tariki ya 1 Nzeli 2015 i Brazzaville.

Kuva kuri uyu wa Mbere mu mwiherero w’Amavubi hariyongeramo abakina hanze barimo rutahizamu Rushenguziminega Quintin ukina mu Busuwisi na ba myugariro Bayisenge Emery (Autriche), Nisirisarike Salomon (u Bubiligi) na Sibomana Abuba wo muri Gor Mahia ya Kenya.

Mugiraneza Jean Baptiste yashinguye icumu aherejwe umupira na Iranzi Jean Claude wasimbuye

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga

Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, Usengimana Faustin, Nshutiyamagara Ismael, Ndayishimiye Celestin, Mugiraneza Jean Baptiste, Mukunzi Yannick, Niyonzima Haruna, Sibomana Patrick, Tuyisenge Jacques na Sugira Erneste

Ethiopia yakinishije imyenda y'imyitozo kuko ibikapu byarimo iyo gukinana byatinze mu nzira bajya mu kibuga bitarabageraho
Abakinnyi b'Amavubi ubwo haririmbwaga indirimbo ya Ethiopia mu mukino wa gicuti utegura Ghana tariki ya 5 Nzeli 2015
Mu bakinnyi 11 umutoza Mckinstry yabanje mu kibuga ntiharimo uwa Rayon Sports na Kiyovu Sports
Ethiopia yakinaga umukino wa gicuti mbere yo kujya mu birwa bya Seychelles mu majonjora y'igikombe cy'Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages