Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, Emmanuel Ngudikama bakunze kwita Kila yahagaritswe by’agateganyo nyuma yo gupimwa bikagaragara ko ku mukino wa ½ ubwo DR Congo yakinaga na Guinea yari yakoresheje ibiyobyabwenge.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu mukinnyi bitarashyirwa ahagaragara igihe yahagaritswe gukina, ariko ngo mu gihe hatarafatwa icyemezo cya nyuma ntiyemerewe kugira uruhare mu bikorwa by’umupira w’amaguru yaba imbere mu gihugu ndetse no mu marushanwa mpuzamahanga.

Emmanuel Ngudikama, yari umwe mu bakinnyi 23 ba DR Congo yegukanye CHAN 2016 yabereye mu Rwanda hagari ya tariki 16 Mutarama na 8 Gashyantare 2016. Umukino wa nyuma batsinze Mali ibitego 3-0.

Emmanuel Ngundikana wahagaritswe kubera gukoresha ibiyobyabwenge
Emmanuel Ngundikana wahagaritswe kubera gukoresha ibiyobyabwenge