00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino wa Rayon Sports na APR FC wasubitswe, impinduka zikomeye muri TKNL

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 18 March 2014 saa 03:41
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2014 wasubitswe kubera impungenge zagaragajwe n’inzego z’umutekano, bishobora kugira ingaruka ku mpinduka z’imikino ya shampiyona.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa FERWAFA, Polisi y’igihugu Umujyi wa Kigali, Rayon Sports na APR FC kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2014.
Nzamwita Vincent de Gaule, (…)

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2014 wasubitswe kubera impungenge zagaragajwe n’inzego z’umutekano, bishobora kugira ingaruka ku mpinduka z’imikino ya shampiyona.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa FERWAFA, Polisi y’igihugu Umujyi wa Kigali, Rayon Sports na APR FC kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2014.

Nzamwita Vincent de Gaule, Umuyobozi wa FERWAFA, yavuze ko uytu mukino wasubitswe uzabera kuri sitade Amahoro ku matariki ya vuba atatangajwe , kuko ariyo ifite ubushobozi bwo kwakira abafana benshi.

Yagize ati “Umukino wari guhuza aya makipe yombi ntukibaye kubera impungenge zagaragajwe n’inzego z’umutekano zishingiye ku bwitabire bw’abafana bugaragara ku mukino wahuje ayo makipe.”

Nubwo havuzwe itariki ya vuba, uyu mukino ntushobora gukinwa mbere yo kuwa 15 Mata kuko sitade Amahoro ifunzwe kubera imirimo yo kuyisana.

Ni umukino ushobora gutanga isura y’ikipe izatwara igikombe cya shampiyona, APR FC ya mbere irusha Rayon Sports ya kabiri amanota atatu mu gihe hari hasigaye imikino 5.

Icyifuzo: Rayon Sports vs APR FC kuri sitade ya Muhanga

Rayon yifuzaga ko umukino washyirwa kuri Stade ya Muhanga

Muri iyi nama, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatanze icyifuzo ko uyu mukino wakwimurirwa kuri sitade ya Muhanga nini kuri sitade ya Kigali ariko inzego z’umutekano zikomeza kugaragaza impungenge.

Uyu mukino usubitswe habura iminsi ine ngo ukinwe, nyamara hashize ukwezi bimenyekanye ko sitade Amahoro itazaboneka.

Umutoza wa Rayon Sports, Luc Eymael yari yifuje ko yajya mu biruhuko mu Bubiligi abanje gukina na APR FC, kuko shampiyona izahita ihagarara kugeza tariki ya 19 Mata 2014.

Mu Ukuboza 2012, kuri sitade ya Kigali habereye imikino yo kwihiza isabukuru ya FPR, umukino wahuje Rayon Sports na Villa SC warebwe n’umubare munini w’abafana kuko kwinjira byari ubuntu ndetse abafana bashaka kureba amakipe yabo yiteguraga gutangira shampiyona.

Shampiyona ishobora kwigizwa inyuma kubera impinduka nyinshi

Byaba byiza umukino wa Rayon Sports na APR FC ukinwe mu kiruhuko [impera z’icyumweru], mu gihe Turbo King National Football League izasozwa tariki ya 31 Gicurasi 2014. Sitade Amahoro ifunguwe tariki ya 15 Gicurasi 2014, amatariki ashoboka shampiyona izaba idakinwa ni tariki ya 17 na 24 Gicurasi 2014.

Ingengabihe y’impuzamashyirahamwe nyafurika (CAF) igaragaza ko kuva tariki ya 16-18 Gicurasi 2014, ikipe y’igihugu “Amavubi” izaba ikina umukino ubanza w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc 2015, naho kuva tariki ya 30 Gicurasi-1 Kamena hazakinwa uwo kwishyura.

Bityo ku ngengabihe isanzwe ya shampiyona, umunsi wa 25 uteganyijwe gukinwa tariki ya 17 Gicurasi ushobora guhinduka kubw’Amavubi kimwe n’umunsi wa 26 w’itariki ya 31 Gicurasi 2014.

Kuri iyi mikino ya shampiyona, amajonjora y’igikombe cy’Afurika, Amavubi azakina, haziyongeraho n’igikombe cy’Amahoro kizaba gikomeza kuko umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 4 Nyakanga hasozwa umwaka w’imikino mu Rwanda.

Nzamwita Vincent de Gaule, Umuyobozi wa FERWAFA

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages