Umurundi Kwizera Pierrot wakiniraga AFAD Djekanou yo muri Côte d’Ivoire wifuzwaga na Rayon Sports yamaze gusinyira Simba Sports Club yo muri Tanzania bamusimbuza Umunya Togo Zico Séklé uzagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu.
Kwizera asinye muri Simba nyuma yo kubanza gukoreramo imyitozo akurikiranwa n’umutoza Zdraviko Logarusic nkuko byatangajwe na Geoffrey Nyange, Visi perezida wa Simba.
Nyamara ariko hari hashize igihe Rayon Sports ivuga ko iri mu biganiro n’uyu mukinnyi kuri telephone nk’umusimbura wa Amissi Cedric werekeje muri Mozambique.
Aganira na IGIHE, Ntampaka Theogene, umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko Kwizera bamuretse kuko basanga yarababeshye kuko nta makuru ye baheruka ahubwo hari umukinnyi ukina muri Togo Zico Séklé ukinira Anges De Notsè, umutoza yifuje uzagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu.
Yagize ati “ Pierrot (Kwizera) ndabona yaratubeshye kuko na telephone ye yayikuyeho twahisemo kumureka ngo ntaduteshe umwanya mu gihe turi gutegura CECAFA izatangira kuri uyu wa Gatanu.”
Nyuma yo gusinya muri Simba, Kwizera yabwiye Mwanaspoti ko yifuza kugira ibihe byiza n’abakunzi ba Simba no gukina hagati kuko akunda gutera imipira ya kure.
Tubane James wahoze akinira AS Kigali yamaze kugera mu myitozo i Nyanza mu gihe kuri uyu wa Gatatu iyi kipe iri mu itsinda A na Azam, Adama city, Atlabara na KMKM igera i Kigali igacumbika muri Alpha Palace Hotel i Remera.
Imikino ya Rayon Sports muri CECAFA Kagame cup
Kuwa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2014
Rayon Sports vs Azam FC @ stade Amahoro
Ku Cyumweru, tariki ya 10 Kanama 2014
Adama FC vs Rayon Sports @ stade Amahoro
Kuwa Kane, tariki ya 14 Kanama 2014
Rayon Sports vs KMKM @ stade ya Kigali
Kuwa Gatandatu, tariki ya 16 Kanama 2014
Rayon Sports vs Atlabara



















TANGA IGITEKEREZO