00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza w’Amavubi yikomye ikibuga cya stade Amahoro mbere ya Ghana (Amafoto)

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 1 September 2015 saa 03:01
Yasuwe :

Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu, Amavubi yakira Ghana kuri stade Amahoro, umutoza Jonathan Mckinstry yikomye imiterere y’ikibuga kitari kwitabwaho mu gihe hasigaye iminsi ine gusa.

Mckinstry yikomye ikibuga cya stade Amahoro nyuma y’umukino yatsinzemo Ethiopia ibitego 3-1, aho yavugaga ko kudafata umupira ku munyezamu Kwizera Olivier byatewe n’ikibuga kibi.

Nyuma y’umukino yagize ati “ Maze ibyumweru bitatu mbibwira abashinzwe gutunganya iki kibuga ko ari kibi kandi mbona ntacyo bakoze.”

Nyuma ya buri mukino ikibuga cya stade Amahoro kiruhirwa ariko ubu ngo amazi yarabuze byatumye ubwatsi bwuma
Iyo igice cya mbere kirangiye hari abamanuka mu kibuga kugitunganye kimwe na nyuma yawo

Yakomeje agira ati “ Nzareba ko igitego cyatewe n’ikibuga kuko Kwizera yakagombye kuba yarafashe uriya mupira, ndongera njye kubaza ababishinzwe niba hari icyahinduka ku kibuga mbere y’uko dukina na Ghana kuko bikomeje gutya byaba bibi cyane.”

Bitandukanye na mbere aho igice cya mbere kirangiye na nyuma y’umukino mu kibuga hagaragaraga abantu bagenda batunganya ikibuga, ntabyabaye ku mukino wa Ethiopia nyamara ikibuga cyari gifitemo imyobo myinshi.

Nubwo ari mu gihe cy’izuba aho ubwatsi bwahindutse umuhondo, havugwa ko ikibuga kituhirwa kuko amazi yabuze nyamara gutunganya stade Amahoro bigira ingengo y’imari ya miliyoni 4 FRW buri kwezi.

Ubwo u Rwanda rwakiraga Uganda stade Amahoro yari ifite ubwatsi bubereye ijisho n'ugikiniraho
Buri kwezi stade Amahoro itwara miliyoni 4 FRW zo kuyitunganya ngo igumane itoto nka stade y'igihugu

Nyuma yo gukinirwaho na Ethiopia kuwa Gatanu, stade Amahoro yakiriye imikino ibiri isoza irushanwa ry’Agaciro Development Fund ku Cyumweru, Rayon Sports vs Musanze na Police FC vs Sunrise ndetse ikipe y’igihugu ihakorera imyitozo kabiri ku munsi.

U Rwanda ruzakina na Ghana kuwa Gatandatu, umukino wo mu itsinda H ry’amajonjora y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon mu 2017.

Iyi stade ni imwe muzizakinirwaho igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera mu Rwanda mu 2016, ishobora kwakira itsinda rizaba ririmo u Rwanda kimwe n’umukino ubanza n’usoza.

Amafoto y’ikibuga cya stade Amahoro yafashwe ku Cyumweru no kuwa Mbere


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages