Rayon Sports yaguze abakinnyi benshi biganjemo abanyamahanga uyu mwaka, ifite intego zo kugera mu matsinda ya CAF Champions League, yatangiye urugendo nabi kuri uyu wa Gatandatu mu rugo inganya na Lydia Ludic Burundi Académic FC igitego 1-1 kuri stade Amahoro.

Uyu mukino utari urimo abafana benshi, wagaragayemo kudahuza ku ruhande rwa Rayon Sports n’abakinnyi nka Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Yannick Mukunzi na Ismaila Diarra; urwego rwabo rwari hasi mu gice cya mbere biha amahirwe abasore ba Lydia Ludic barimo Jules Ulimwengu na Habonimana Célestin amahirwe yo kwisanzura, baha akazi gakomeye ba myugariro ba Rayon Sports mu gihe yo yamaze iminota 45 ya mbere itaratera mu izamu rya Lydia Ludic.

Ibintu byabaye bibi kuri Karekezi n’abakinnyi be ku munota wa 75 ubwo ku mupira watakajwe hagati mu kibuga, Eric Rutanga akananirwa kuwugarura, Jules Ulimwengu yawufashe awohereza kwa Sefu Ndizeye na we yirukanka ku muvuduko wo hejuru asiga ba myugariro ba Rayon Sports asigarana n’umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame awohereza mu rushundura.

Igitego cyagiyemo mu gihe Karekezi yari yamaze gukora impinduka zitandukanye yakuyemo Ismaila Diarra utagize icyo akora mu kibuga gikomeye mu minota 53 yamazemo yinjiza Muhire Kevin na Nahimana Shassir yinjira asimbuye Yannick Mukunzi.

Gutsindirwa mu rugo kandi hakiri umukino wo kwishyura uzabera i Burundi, byari igitutu gikomeye cyane kandi nubwo Kevin na Shassir bari bagerageje guhindura umukino, Rayon Sports ihanahana neza, amahitamo Karekezi yari asigaranye kwari ugusubiza amaso ku ntebe y’abasimbura ahagurutsa Irambona Eric usanzwe ari myugariro ariko amukinisha asatira asimbuye Manishimwe Djabel.

Nyuma y’iminota itatu gusa mu kibuga, Irambona ni we wabaye umucunguzi kuri iyi kipe ihagarariye u Rwanda kuko umupira yateye ashaka gutsinda wagiye ukubita igiti cy’izamu uragaruka uhura na Hussein Tchabalala awusubizamo, inshundura ziranyeganyega, nibura abakunzi ba Rayon Sports bongera gukoma utugoma nyuma y’iminota myinshi utamenya ko bari muri stade.

Bakomeje kugerageza n’ubundi buryo cyane ko abakinnyi ba Lydia Ludic bari basubiye inyuma kugarira bose ariko ntibyabahira umukino urangira ari igitego 1-1.

Rutahizamu Ismaila Diarra ahanganye na ba myugariro ba Lydia Ludic Burundi Académic FC
Rutahizamu Ismaila Diarra ahanganye na ba myugariro ba Lydia Ludic Burundi Académic FC

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza wa Lydia Ludic, Banguwiha Emmanuel yicaranye na Karekezi Olivier, yongeye gushimangira ko Rayon Sports nta bwoba yari imuteye kuko yakurikiranye asanga iri hasi.

Yagize ati “Tujya gukina na Rayon Sports, narebye imikino yayo myinshi, iya nyuma narebye ni iyayihuje na APR FC (itsindwa mu gikombe cy’Intwali) mbona umukino bariho bakina uri hasi, sinzi ko wari umunaniro ariko nahise mbwira abakinnyi banjye ko nta bwoba twayigirira turebye urwego iriho. Mbambwira ko intego ari ugushaka amanota atatu bitaba ibyo tukanganya, mwabonye ko byabaye.”

Yanamuhaye integuza ko i Burundi batazamworohera na gato. Yagize ati “Uko twakinnye uyu munsi, twe ntitwaje gusatira cyane, wabonaga ko mu gice cya kabiri baturusha guhanahana umupira kuko abakinnyi banjye basubiraga inyuma bashaka kugarira cyane tumaze kubona igitego kimwe. Mu mukino wo kwishyura natwe tuzasatira cyane kuko tuzaba turi iwacu kandi dufite n’abafana badufasha.”

Karekezi we yavuze ko agiye guha ikiruhuko abakinnyi be kugira ngo babanze baruhuke ubundi bazahite bajya mu mwiherero i Muhanga, asezeranya abakunzi ba Rayon Sports ko bitararangira ati “Ntabwo nzajya i Bujumbula kugarira, ubu dufite 1-1, hari amahirwe yo kuba twabatsinda igitego natwe tukareba uko twakirinda.”

Yanavuze ko agiye gufata umwanya wo kuganiriza abakinnyi be by’umwihariko rutahizamu Ismaila Diarra ukomeje kugaragaza urwego ruri hasi kugira ngo amenye ikibazo afite.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 21 Gashyantare 2018 ukazabera i Burundi. Ikipe izakomeza izahita ihura na Mamelodi Sundowns F.C yo muri Afurika y’Epfo.

Manzi Thierry witwaye neza kuri uyu mukino akiza izamu ryari ririnzwe na Ndayishimiye Eric Bakame
Manzi Thierry witwaye neza kuri uyu mukino akiza izamu ryari ririnzwe na Ndayishimiye Eric Bakame
Diarra utari mu bihe byiza ngo Karekezi azamuganiriza mu buryo bwihariye
Diarra utari mu bihe byiza ngo Karekezi azamuganiriza mu buryo bwihariye
Abafana barebye uyu mukino bari bake
Abafana barebye uyu mukino bari bake
Hussein Tshabalala, rutahizamu mushya wa Rayon Sports watsinze igitego cyo kwishyura
Hussein Tshabalala, rutahizamu mushya wa Rayon Sports watsinze igitego cyo kwishyura
Manishimwe Djabel ahanganiye umupira na Harerimana Moussa
Manishimwe Djabel ahanganiye umupira na Harerimana Moussa
Rayon Sports yabonye uburyo bwinshi imbere y'izamu ariko kubona igitego cy'intsinzi biragorana
Rayon Sports yabonye uburyo bwinshi imbere y'izamu ariko kubona igitego cy'intsinzi biragorana
Ni umukino warimo ishyaka ku mpande zombi
Ni umukino warimo ishyaka ku mpande zombi
Abakinnyi ba Lydia Ludic birindaga gukora ikosa imbere y'izamu
Abakinnyi ba Lydia Ludic birindaga gukora ikosa imbere y'izamu
Abafana bari buzuye mu bice bimwe bya Stade, ahandi harimo ubusa
Abafana bari buzuye mu bice bimwe bya Stade, ahandi harimo ubusa
Umunyezamu wa Lydia Ludic Mutombo ahanganye na Hussein Tshabalala wa Rayon Sports
Umunyezamu wa Lydia Ludic Mutombo ahanganye na Hussein Tshabalala wa Rayon Sports
Ismaila Diarra yabuze uburyo bwinshi bwabazwe imbere y'izamu rya Lydia Ludic
Ismaila Diarra yabuze uburyo bwinshi bwabazwe imbere y'izamu rya Lydia Ludic
Diarra ahanganiye umupira na myugariro wa Lydia Ludic
Diarra ahanganiye umupira na myugariro wa Lydia Ludic
Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens; Senateri Makuza Bernard na Hadji Mudaheranwa Yussuf mu banyacyubahiro barebye umukino wa Rayon Sports na Lydia Ludic Burundi Académic FC

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018 bari baje kureba uyu mukino
Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018 bari baje kureba uyu mukino
Yannick Mukunzi ahanganye n'umukinnyi wa Lydia Ludic
Yannick Mukunzi ahanganye n'umukinnyi wa Lydia Ludic
Habonimana Célestin arenza umupira nyuma yo kotswa igitutu na Mukunzi Yannick
Habonimana Célestin arenza umupira nyuma yo kotswa igitutu na Mukunzi Yannick
Abafana ba Rayon Sports batije umurindi ikipe yabo yabanjwe igitego
Abafana ba Rayon Sports batije umurindi ikipe yabo yabanjwe igitego
Rwarutabura yakuwe mu kibuga na Polisi kubera guteza akavuyo
Rwarutabura yakuwe mu kibuga na Polisi kubera guteza akavuyo

Amafoto: Niyonzima Moses