{Nubwo umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahakanye ko nta bayobozi batse agahimbazamusyi nyuma yo gusezerera Congo Brazzaville, ibaruwa ya Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) yabasubije ibasaba kwikura kuri urwo rutonde no kwerekana neza uko amafaranga yakoreshejwe.}
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyanditse ko Nzamwita Vincent, Umuyobozi wa FERWAFA ari we ubanza ku rutonde rw’abantu 30 basabiwe agahimbazamusyi kuko u Rwanda rwabonye itike y’igikombe cy’Afurika nyuma yo gusezerera Congo Brazzaville.
Nzamwita Vincent na Rubega Patrick ushinzwe kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa bya FERWAFA bari mu gice cya mbere cy’urwo rutonde ikinyamakuru Izuba Rirashe gifitiye kopi.
MINISPOC yemereye agahimbazamusyi abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, mu gihe basezerera Congo Brazaville. Umukino ubanza u Rwanda rwatsinzwe ibitego bibiri ruyisezerera ku mukino wo kwishyura kuri penaliti kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.


Abakinnyi b’Amavubi bagombaga guhabwa ibihumbi 3 by’amadorali (miliyoni 2 n’ibihumbi 61 Rwf) nk’agahimbazamusyi ariko kugeza ubu ntibarayabona yose.
FERWAFA yandikiye MINISPOC ibaruwa iriho abakinnyi 20, abatoza n'abaganga bemerewe guhabwa agahimbazamusyi k’ibi bihumbi 3 naho umutoza Stephen Constantine agomba kubona ibihumbi 4.
Hariho Baziriki Pierre ushinzwe ibikoresho by'Amavubi wahawe amadorali 300 hatariho kapiteni Haruna Niyonzima utari ufite konti na Ngarambe Alfred wari ushinzwe imibereho y'abakinnyi.
Nzamwita Vincent na Rubega Patrick bari mu bayobozi ba FERWAFA baherekeje Amavubi ubwo yajyaga gukina umukino ubanza muri Congo Brazzaville, ubusanzwe abayobozi bari mu butumwa bw’akazi bahabwa 1000$ mu minsi irindwi.
MINISPOC yasubije FERWAFA ko hari abari ku rutonde batabyemerewe
Mu ibaruwa MINISPOC yasubije FERWAFA nyuma yo gusesengura ibyo bari basabye, yemeye ko izashyira ku makonti y’abakinnyi 20 ibihumbi 49 by’amadorali.
Minisiteri yemeye gusubiza FERWAFA miliyoni 11 n’ibihumbi 184 Rwf ahwanye n’ibihumbi 16 by’amadorali yahawe abatoza n’abayobozi b’Amavubi “Technical Staff” ariko MINISPOC isaba ko hakerekanwa impapuro zakoreshejwe n’ifaranga bavunjisha.


Muri iyi baruwa yanditswe mu izina rya Kalisa Edouard, Umunyamabanga uhoraho wa MINISPOC isaba ko hagaragazwa umubare w’agahimbazamusyi kagomba guhabwa Haruna Niyonzima, kapiteni w’Amavubi dore ko mu ibaruwa ya FERWAFA yavugaga ko nta konti agira.
MINISPOC yasubije iti “ Konti ya Haruna Niyonzima isanzwe iba muri KCB, mutubwire umubare w’amafaranga agenewe nawe tuyamushyirireho.”
MINISPOC yanze ko agahimbazamusyi ka Ngarambe gafatwa nk’ingwate na FERWAFA
FERWAFA yari yasabye ko agahimbazamusyi ka Ngarambe Alfred wari ushinzwe imibereho y’abakinnyi b’Amavubi yanyuzwa kuri konti y’iri shyirahamwe yagombaga kubona nyuma yo gukorerwa ibarura kuko yari yamaze kwirukanwa.
Muri Kanama 2014, FERWAFA yatangaje ko Ngarambe yakuwe kuri iyi mirimo, bidatinze ahagarikwa ukwezi byakurikiwe no kwirukanwa kuko yasuzuguye ubuyobozi.

MINISPOC yasubije isaba kohererezwa konti ya Ngarambe ngo nawe ahabwe agahimbazamusyi ke kuko ibyo FERWAFA basabaga atari byo kuko ikibazo bagaragazaga kitajyanye n’agahimbazamusyi yasabirwaga.
Iyi baruwa ivuga ko abakinnyi n’abatoza aribo bahabwa gusa agahimbazamusyi naho abayobozi baherekeje ikipe yagiye gukina hanze y’igihugu bahabwa amafaranga y’urugendo (frais de mission).
Kuki abayobozi ba FERWAFA bagiye kuri lisiti y’abakinnyi?
Mu gushaka kumenya impamvu abayobozi ba FERWAFA bishyize ku rutonde rw’abaka agahimbazamusyi batemerewe, Izuba Rirashe ryavuganye na Nzamwita avuga ko atazi neza ko agaragara kuri urwo rutonde.
Nzamwita yavuze ko atahamya neza niba aruriho kandi ko aramutse aribyo yaba ari amakosa y’Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA wanditse ibaruwa isaba agahimbazamusyi.


Yagize ati " Hari igihe habaho kwibeshya mu buyobozi (administration) kuko twe nk’abayobozi duhabwa amafaranga y’urugendo (frais de mission) ntabwo dufata agahimbazamusyi (prime) nk’abakinnyi cyangwa abatoza”.
Nzamwita yakomeje avuga ko atumva uburyo yagizwe uwa mbere ku rutonde rw’abasaba agahimbazamusyi kandi atakemerewe, avuga ko n’iyo yaba akemerewe atari kugahabwa mbere y’abakinnyi.
Mu gushaka kuvugana n’Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Mulindahabi Olivier wanditse iyi baruwa ntiyitabye telefoni.

Ibitekerezo 0