00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yasabwe kuzayobora gutanga Ballon d’or atambaye imyenda ireshya abagabo

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 22 December 2013 saa 03:32
Yasuwe :

Nyuma yo kuyobora tombola y’amatsinda y’igikombe cy’Isi ntibivugweho rumwe, umunyamideli w’Umunya Brazil Fernanda Lima w’imyaka 36, yasabwe kwambara akikwiza ubwo azaba ayoboye imihango yo gutanga igihembo cy’umukinnyi mwiza ku si mu 2013.
Lima yayoboye tombola y’imikino y’amatsinda y’igikombe cy’Isi maze kubera imyenda migufi, ubuyobozi bwa Irani busaba abayobozi ba televiziyo gukuraho amashusho bise ay’urukozasoni, bubuza abaturage gukurikirana iyi tombola. Uyu mukobwa washimwe (…)

Nyuma yo kuyobora tombola y’amatsinda y’igikombe cy’Isi ntibivugweho rumwe, umunyamideli w’Umunya Brazil Fernanda Lima w’imyaka 36, yasabwe kwambara akikwiza ubwo azaba ayoboye imihango yo gutanga igihembo cy’umukinnyi mwiza ku si mu 2013.

Lima yayoboye tombola y’imikino y’amatsinda y’igikombe cy’Isi maze kubera imyenda migufi, ubuyobozi bwa Irani busaba abayobozi ba televiziyo gukuraho amashusho bise ay’urukozasoni, bubuza abaturage gukurikirana iyi tombola.

Fernanda Lima yageze mu cyumba cyabereyemo tombola y’amatsinda y’igikombe cy’Isi imyambarire ye ituma muri Irani bategeka amateleviziyo kubuza abantu kwirebera
Abanya Iran banenze Lima imyambarire igaragaza amabere

Uyu mukobwa washimwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Sepp Blatter, yasabwe kwambara imyenda itagaragaza ubwambure bwe kugira ngo ayobore ibi birori bizaba tariki ya 13 Mutarama 2014 i Zurich ku cyicaro cya FIFA.

Adel Ferdosipour, Umuyobozi wa televizo ya Iran yavuze ko imyambarire ya Lama itajyanye n’imyemerere yabo aho umugore agomba kwikwiza agahisha umusatsi. Benshi basabye ko yakwambara ḥijāb, agatambaro abakobwa bambara mu mutwe.

Iran yatombowe mu itsinda F na Argentina, Iran, Nigeria, Bosnia Herzegovina.
Nyuma ya tombola, Lima yihutiye gusaba imbabazi abaturage n’abafana babujijwe kureba tombola kubera imyambarire ye.

Yagize ati “Sinari ngamije gusesereza umuco cyangwa imyemerere y’abantu, n’isomo mbonye ubutaha nzajya nambara bijyanye na buri wese.”

Umunyaporitigali Christiano Ronaldo ukinira Real Mdrid yo muri Espagne, Umufaransa Frank Ribery ukina muri Bayern Munich yo mu Budage n’Umunya Argentine Lionel Messi ukinira FC Barcelona yo muri Espagne nibo bategerejwemo kwegukana ballon d’or 2013.

Muri ibi birori kandi hazahembwa umukinnyi mwiza w’umwaka w’umugore, umutoza w’umugabo n’uw’umugore, igihembo cy’umuntu wafashije iterambere ry’umupira w’amaguru (Fifa Presidential Award) n’igitego cyiza, Fifa Puskas Award.

Perezida wa FIFA, Sepp Blatter yashimye uyu mukobwa muri tombola y'amatsinda y'igikombe cy'isi amuha no kuzayobora itangwa rya Ballon d'or 2013
Abanya Iran bifuza ko Lima yakwambara ḥijāb, agatambaro gahisha umusatsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages