Adrien Niyonshuti na Hadi bagiye muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 14 Mutarama 2013 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Mutarama 2013, Hadi Jamvier na Adrien Niyonshuti bagiye muri Afurika y’Epfo mu makipe y’isiganwa ku magare.
Nk’uko tubikesha Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Hadi Jamvier warusanzwe akinira ikipe ya Benediction yo mu Karere ka Rubavu yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya UCI Continental Center, igenda ihitamo abakinnyi bari kuzamuka neza ku mugabane wa Afurika.
UCI Continental Center yatoranyije abakinnyi bakiri bato 10 bari muri (...)

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Mutarama 2013, Hadi Jamvier na Adrien Niyonshuti bagiye muri Afurika y’Epfo mu makipe y’isiganwa ku magare.

Nk’uko tubikesha Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Hadi Jamvier warusanzwe akinira ikipe ya Benediction yo mu Karere ka Rubavu yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya UCI Continental Center, igenda ihitamo abakinnyi bari kuzamuka neza ku mugabane wa Afurika.

UCI Continental Center yatoranyije abakinnyi bakiri bato 10 bari muri Tour of Rwanda 2012, harimo umunya Eritrea Kudus wagaragaye cyane, n’umunyarwanda Hadi Jamvier.

Adrien Niyonshuti, we wari umaze iminsi mu Rwanda mu minsi mikuru isoza umwaka nawe arasubira muri Afurika y’Epfo mu ikipe akinira ya MTN Qhubeka. Ikindi kandi iyi kipe ya Niyonshuti mu minsi ya vuba igomba kwimukira ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Butaliyani, akaba ariho izajya ikinira.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza