00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyitozo ngororamubiri ituma habaho imikorere myiza y’ubwonko

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 6 February 2013 saa 07:14
Yasuwe :

Gukora imyitozo ngororamubiri bifasha ubwonko gukora neza, ndetse no gufata mu mutwe vuba (kutibagirwa), kugira imvugo iboneye, kumenya icyo gukora , kumenya uko witwara n’ibindi haba ku bantu bakuru cyangwa abato.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa metro de france, avuga ko siporo ifasha umubiri gukora, gukomera, ndetse ikanafasha imikaya igize umubiri mu gukora akazi kayo neza.
Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko abantu bakora imyitozo ngororamubiri, iyo ari abanyeshuri basubiza neza (…)

Gukora imyitozo ngororamubiri bifasha ubwonko gukora neza, ndetse no gufata mu mutwe vuba (kutibagirwa), kugira imvugo iboneye, kumenya icyo gukora , kumenya uko witwara n’ibindi haba ku bantu bakuru cyangwa abato.

Amakuru atangazwa n’urubuga rwa metro de france, avuga ko siporo ifasha umubiri gukora, gukomera, ndetse ikanafasha imikaya igize umubiri mu gukora akazi kayo neza.

Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko abantu bakora imyitozo ngororamubiri, iyo ari abanyeshuri basubiza neza kurusha abatayikora.

Ku bantu bakuru, iyi myitozo ibafasha mu kugira ubwenge bwo kubasha guhangana mu bitekerezo n’abandi batandukanye, kugira imyitwarire iboneye, gushabuka n’ibindi.
Mu myanzuro yafashwe n’aba bashakashatsi bemeje ko ngo n’ubwo hari ibigikorerwa ubushakashatsi, gukora siporo cyangwa indi mirimo y’ingufu, bituma ubwonko bugira imbaraga.

Siporo kandi irinda indwara zitandukanye nk’izikunze gufata umutima, zikaba ari na zo ntandaro y’impfu nyinshi ku Isi nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages