Tariki ya 19 Gicurasi 2012 hateganyijwe irushanwa rya Ascension des Mille Collines aho abasiganwa bazahagurukira i Huye berekeza i Kigali ku rugendo rwa kilometero 130.
Amakuru dukesha ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ni uko iri rushanwa naryo riri mu rwego rw’amarushanwa yashyizwe muri gahunda ya buri kwezi, umunyamabanga uhoraho muri FERWACY Emmanuel Murenzi ati: “Iri rushanwa ryahoze rikinwa, ariko ubu twaryongereye imbaraga aho abakinnyi azaba ari benshi ndetse n’ibihembo byariyongereye“.
Murenzi yakomeje atangaza ko SORAS Group Ltd ariyo izatera inkunga iri rushanwa kugirango ribashe kugenda neza, twashatse kumenya umubare w’amafaranga SORAS Group Ltd yaba yaratanze Murenzi adutangariza ko bazahabwa miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe yose abarizwa muri FERWACY nk’uko umunyamabanga uhoraho Emmanuel Murenzi yabidutangarije, ngo gusa agera kuri 6 niyo amaze kwiyandikisha harimo ikipe ya Fly (Gasabo), Club les Amis Sportifs (Rwamagana), Kiramuruzi (Gatsibo), Rapide (Kicukiro), Ciné Elmay (Nyarugenge), Satelite y’i Kayonza, ikipe ya Benediction y’i Rubavu ariyo yegukanye iri rushanwa umwaka ushize, hakiyongeraho n’ikipe Abahizi ibarizwa ku Kicukiro ikinwamo n’abanyamerika bakorera mu Rwanda.
Ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi muri SORAS Group Ltd Didier Nzamurambaho yatangaje ko bahisemo gutera inkunga umukino w’amagare kuko uri gutera imbere cyane kandi ukaba ukuzwe, bityo bakazaba bafashije siporo y’u Rwanda kandi n’ibikorwa byabo bikajya ahagaragara kuko bizeye neza ko iri rushanwa rizitabirwa n’abantu benshi nkuko bisazwe mu yandi marushanwa y’amagare abera mu Rwanda.
Muriri rushanwa hazakorwa urutonde rw’uko barushanyijwe hakurikijwe amakipe atari umukinnyi ku giti cye, ikipe izaba iya mbere izahabwa ibihumbi 400 iya kabiri ihabwe ibihumbi 300 iya gatatu ihabwe ibihumbi 200 iya kane ihabwe ibihumbi 100.
Andi makuru ku mukino w’amagare wayasanga kuri website ya federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda www.ferwacy.com


















TANGA IGITEKEREZO