Nadal ntazitabira irushanywa rya US Open


Yanditswe kuya 16-08-2012 - Saa 06:51' na Innocent Ndahiriwe

Nyuma yo gusezererwa bitunguranye i Wimbledon ntanitabire imikino Olempike, igihangange numero ya 2 ku isi mu mukino wa Tennis, Rafael Nadal yatangaje kuri uyu wa 15 Kanama 2012 ko na none atazitabira irushanywa US Open kubera imvune.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet lepoint.fr, Umunyesipanye Nadal yatangarije ku rubuga rwa Twitter, ko atazitabira iri rushwanywa rikomeye rya US Open kubera imvune yo mu ivi. Yavuze ko yumva atameze neza bityo bikaba ari ngombwa kumenyesha abafana be ko atazitabira ririya rushanywa.

Na none ku rubuga rwa facebook, Nadal yagize ati “Siniteguye gukina, ni ngomba kubanza nkaruhuka kugira ngo nzakine nakize neza”.

Akaba yatangaje aya makuru ariko yirinda kuvuga itariki azagarukira mu kibuga.

Nadal ntarongera gukina kuva kuwa 29 Kamena aho atsindiwe mu cyiciro cya kabiri n’Umunya-Tcheque, Lucas Rosol i Wimbledon aho yaratangaje ko byatewe no kuba atari ameze neza mu ivi.

Uyu mukinnyi watwaye igikombe cya Roland-Garros, yagombaga guhagarara kuri icyo cyubahiro cye muri iyi Olempiki ishize dore ko ari nawe wagombaga gutwara ibendera rya Esipanye mu mihango yo gufungura iyo mikino.

Nadal w’imyaka 26 avuga ko byamubereye bibi mu buzima bwe kudatwara ibendera ry’igihugu cye muri Olempiki.

Irushanywa US Open rizatangira kuwa 27 Kanama 2012, rikaba ari ryo rushanywa rya nyuma rikomeye uyu mwaka. Irushanwa nk’iri riheruka ryatwawe na numero ya mbere ku isi, Novak Djokovic atsinze Nadal.

IBITEKEREZO
ntago Nadal ari nbr 2 modial is 3 kandi Djokovic not nbr 1 is 2. number one is Roger federe forever
Musubize17.08.2012 saa 12:37
Peter
nadal ni n0 3 ntago ari n0 2
Musubize16.08.2012 saa 13:44
xxx

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!