Serena na Venus Williams muri Afurika


Yanditswe kuya 31-10-2012 - Saa 08:12' na Innocent Ndahiriwe

Abavandimwe babiri Serena Williams na Venus Williams b’ibihangange mu mukino wa Tenis bageze i Lagos muri Nigeriya ku wa 30 Ukwakira 2012 mu ruzinduko rwo guhagararira Ishyirahamwe “Breaking The Mould” riharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore.

Amakuru dukesha L’equipe.fr, muri gahunda yo gukangurira abagore kwigirira icyizere no kwiteza imbere, aba bakinnyi bombi batoranyijwe na ’Breaking The Mould’ kuba ba ambasaderi bayo muri Afurika.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi baza gukina umukino wo kwishimisha mu rwego rwo gushimangira intego yabo yo guhindura imyumvire y’abagore no kubashishikariza kwiteza imbere.

Nyuma ya Nigeriya bazajya muri Afurika y’Epfo aho bazajya mu mashuri yigisha abana b’abakobwa banakine imikino yo kwishimisha.

Serena Williams yavutse mu w’1981, amaze gutwara ibikombe 46 ku rwego mpuzamahanga n’imidari 4 ya Olempike mu gihe mukuru we Venus Wlliams yavutse mu w’1980 akaba amaze gutwara ibikombe mpuzamahanga 44 n’imidari 4 ya Olempike.

IBITEKEREZO
Nari ngize ngo bazaza mu Rwanda kureba ukuntu abagore ari benshi mu nteko !!
Musubize1er.11.2012 saa 01:01
Mahoro Jack
abakinnyi se bahuriye he n'inteko ? ntago ari les politiciens baje muri afrika gufasha les femmes kwiteza imbere, kuba benshi mu nteko ni byiza gusa igikuru ni ugutanga umusaruro ukagaragarira amahanga atari ukuba yego mwami yego mwami
1er.11.2012 saa 06:47
nadia
MBEGA ABAKOBWA WE , WA MUBYEYI WE WARABYAYE KWELI, AMAHIRWE ARUTA AMASHULI, REKA BAGUSAZISHE NEZA
Musubize31.10.2012 saa 09:06
sadiki

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!