Mu gihe hasigaye ibyiciro bibiri gusa mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya La Tropicale Amissa Bongo, Team Rwanda ikomeje kuza ku mwanya wa 3 mu makipe yo muri Afurika.
Kuwa Gatanu tariki ya 27/4/2012 abasiganwa bahagurutse mu Mujyi wa Mounana berekeza mu mujyi wa Bongoville (hareshya na kilometero 121,6) yari etape ya 4 mu ma etape 6 azakinwa muriri rushanwa, icyagaragaye nuko nta mpinduka nini zagaragaye ugereranyije n’ibindi byiciro byarangiye.
Etape ya 4 yatsinzwe n’umunya Morocco, Chaoufi Tarik akurikirwa n’abakinnyi bibihangange bahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa biboroheye kubera amateka bafite ya vuba twavuga nka Voeckler Thomas waje ku mwanya wa 2 uyu amenyerewe muri Tour de France.
Abakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje kwitwara neza, usibye kuba Ruhumuriza Abraham akomeje kuguma ku mwanya wa 13, Team Rwanda ikomeje kugabanya ibihe biri hagati yabo n’ikipe ya Specialized Concept Store ibari imbere.
Mu kiganiro kuri terefone Umuyobozi wa FERWACY, Aimable Bayingana uri muri Gabon yadutangarije ko bakomeje kwishimira uburyo ikipe iri kwitwara ko kandi abakinnyi bakigerageza ibishoboka kugira ngo barebe ko basiga ikipe yo mu Budage ibari imbere kugira ngo bafate umwanya wa 6 mu makipe 15 ari mu irushanwa.
Iyi nkuru irasimbuye wayisoma kuri www.ferwacy.com























TANGA IGITEKEREZO