00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusore w’Umunyarwanda yahimbye umukino mushya

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 14 March 2012 saa 06:22
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere umusore w’Umunyarwanda, Luc Dushimeyezu yahimbye umukino mushya ukinishwa amaboko n’amaguru yise “Bloanball” ndetse hakifashishwa umupira wa ruhago.
Dushimeyezu w’imyaka makumyabiri n’itanu y’amavuko yesheje agahigo ko kuba umunyarwanda wa mbere uhimbye umukino mushya, nyuma y’igitekerezo yagize mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka wa 2011, akurikizaho gutangira muri Mutarama mu 2012 amaze kubona ko bishoboka afashijwe na murumuna we.
Umukino yahisemo kwita “Bloanball”: (…)

Umukino yahisemo kwita “Bloanball”: ukaba ari umukino ukinishwa amaboko n’amaguru, mu kibuga kingana nk’icya Basketball, amazamu angana hafi na metero imwe, gutsinda hifashishwa amaguru cyangwa ikindi gice by’umubiri bitari amaboko, hasi n’umupira wa ruhago, abakinnyi bawukina bagomba kuba ari batanu ku mpande zombi.

Mu kiganiro na IGIHE uyu muvumbuzi akaba n’umutoza w’uyu mukino, yagize ati: "Nageze ahantu hatandukanye, nasabye ubufasha ahantu hatandukanye ariko ntibyagira icyo bitanga, muri MINESPOC nagezeyo bambwira ko tugomba kubanza gukora, abashinzwe gutegura imikino mu mashuri yisumbuye bo bambwiye ko ibibareba ari ugutegura gahunda y’imikino mu mashuri yisumbuye".

Yakomeje avuga ko n’ubwo nta muterankunga afite, adateganya gucika intege, dore ko kugeza ubu icyo afite ari ikibuga abakinnyi be bitorezaho ahitwa ku kigo cy’amashuri cya CFJ mu Murenge Wa Gisozi mu Kagari ka Gacuriro, n’umupira umwe wo gukina.

Avuga ko kugeza ubu afite abakinnyi bagera kuri cumi na babiri 12 bari hagati y’imyaka cumi n’itandatu na makumyabiri, bari basanzwe bikinira ruhago, ndetse ko hari bamwe mu bamuzi bagiye bamubaza ibijyanye n’uyu mukino nyuma yo kumenya gahunda afite.

Dushimeyezu wahimbye umukino mushya ukinishwa amaboko n’amaguru yise “Bloanball”
Aba ni abakinnyi b'uyu mukino mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .