Kuva kuwa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2012 kugeza ku Cyumweru tariki ya 27, ikipe y’u Rwanda ya Karate yabarizwaga mu gihugu cy’u Burundi ubwo yari yitabiriye amarushanwa ahuza ibihugu bibarizwa mu karere ka gatanu azwi ku izina rya zone 5, ndetse iyi kipe byarangiye yegukanye imidari 42.
Mu kiganiro IGIHE cyagiranye n’umutoza w’ikipe y’Igihugu Ruslan Adamov, yatangaje ko akurikije imyitozo Ikipe y’Igihugu yakoze itarabaye miremire nk’uko babyifuzaga, ko abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza bakegukana imidari mirongo ine n’ibiri (42) irimo ibiri (2) ya zahabu.
Uyu mutoza yadutangarije ko ikipe y’u Rwanda yari igizwe na bamwe mu bakinnyi bamenyereye amarushanwa, hamwe n’abandi bana barimo kwimenyereza akaba ahamya ko ikipe y’u Rwanda bigaragara ko izaba ikomeye cyane mu minsi iri imbere.
Umutoza Ruslan yashoje ikiganiro yagiranaga na IGIHE atangaza ko, ubu hari amarushanwa bagiye gutangira kwitegura ariyo shampiyona ya Afurika izabera mu gihugu cya Maroc mu kwezi kwa Kanama, bayitwaramo neza bakazayavamo bakomereza muri shampiyona yo ku rwego rw’isi izabera i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kurwanya Malariya binyuze mu mikino ya Karate
5.01.2013 |
|
Kigali : Hatangijwe icyiciro cy’abakuze muri karate
23.12.2012 |
|
Abanyarwanda 5 bazitabira amarushanwa ya Karate mu Bufaransa
15.11.2012 |
|
Karate : Ikipi y’u Rwanda yitwaye neza muri Maroc
17.09.2012 |
|
Rurangayire Guy yegukanye Dani ya kane muri Karate
20.07.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |