LIONS KARATE-DO CLUB ikinira kuri Stade Amahoro i Remera, kuri iki cyumweru tariki 23 Ukuboza yatangije icyiciro cy’abakinnyi bafite imyaka hejuru ya 35.
Ubusanzwe iri tsinda ry’abakarateka, LIONS KARATE-DO CLUB, rikiniramo abana bato, kuri ubu hifujwe ko habaho n’icyiciro cy’abakuze.
Atangiza uyu muhango ku mugaragaro Nsanzimana Sabin, umutoza mukuru muri LIONS yavuze ko iki cyifuzo cyo gutangiza itsinda ry’abakuru cyaturutse mu babyeyi basanzwe barerera muri LIONS. Mu ri abo babyeyi harimo abari barakinnye karate n’abawukunda kubera abana babo.
Rudakenga Aniseti w’imyaka 53 ni umwe mu bitabiriye uyu mukino bakuze, yadutangarije ko icyo yakundiye karate byinshi, nko kugorora ingingo. Rudakemwa yongeraho ati “Tuhigira ubwirinzi ku buryo nta gisambo cyangwa umugizi wa nabi wapfa kukwisukira, numva rero mbikunze ku buryo nabishishikariza n’abandi babyeyi”.
Umuyobozi wa tekinike muri ishyirahamwe ry’abakarateka mu Rwanda, Rurangayire Guy Didier, yemeza ko kurerera umwana muri karate ari ukumutegurira ejo he heza.
Ubutumwa bwatanzwe na Sayinzoga Jean wabashije kugera ku mukandara wisumbuye ku yindi mu ba karateka b’u Rwanda, akaba yaranatangije uyu mukino mu Burundi, yashimiye cyane abitabiriye gukina karate bakuze.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana nawe witabiriye umuhango wo gutangiza icyiciro cy’abakuze, akaba nawe anarerera muri LIONS KARATE-DO CLUB, yashimiye abakuze baje gukina karate, anifuriza abakinnyi ba Karate bose Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2013.



















TANGA IGITEKEREZO