Umunya Jamaica Usain Bolt uzwi cyane mu mikino mpuzamahanga y’abasiganwa ku maguru, azitabira imikino yo gusiganwa ku mucanga muri metero 150 iteganyijwe kuri iki cyumweru i Rio De Janeiro muri Brazil.
Uyu mugabo uherutse kwegukana imidari itatu ya Zahabu muri metero 100 na 200 mu mikino Olempiki yabereye i London mu mwaka ushize, atangaza ko yiteguye kwegukana igihembo cya mbere muri uyu mwaka ku kibuga cy’umucanga cya Copacabana giherereye mu mujyi wa Rio De Janeiro, aho azaba ahanganye n’abakinnyi bakomeye nka Daniel Bailey bakorana imyitozo n’uturuka muri Ecuador, Alex Quinonez.
Bolt w’imyaka 26 aheruka kwegukana igihembo mu mikino nk’iyi mu mwaka wa 2009 ubwo yaberaga mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza, nyuma yo kwiruka metero 150 mu gihe cy’amasegonda 14.35.



















TANGA IGITEKEREZO