Mohamed Farah, umukinnyi wiruka ku maguru metero ibihumbi bitanu n’ibihumbi 10, ukomoka muri Somalia ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ari naho akinira akomeje kubuzwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) bitewe n’igihugu cye.
Mohamed Farah wegukanye imidari ibiri ya zahabu mu kwirukanga metero 5,000 n’ibihumbi 10 mu mikino Olimpiki iheruka kubera i Londre yasabwe kugenza amaguru make ku butaka bwa Amerika.
Amakuru dukesha ikinyamakuru le Parisien avuga ko uyu mugabo akomeje guhagarikwa ku bibuga by’indege muri USA, abwirwa ko atemerewe kuza muri Amerika kubera igihugu cye cy’amavuko cya Somalia.
Mohamed Farah ati “Ndahagarikwa aho nshiye hose kubera igihugu mvukamo cya Somalia. Ni ibintu byantangaje, ubwo mperuka guhagarikwa nagerageje kwerekana imidari yanjye nziko bampa icyubahiro bakampa amahoro, ariko ntabwo Abanyamerika babikozwa.”
Ubwo Mohamed Farah aheruka guhagarikwa ku kibuga cy’indege cya Portland muri Oregon yabwiwe ko atemerewe gukandagira ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera aho akomoka.
Abaturage ba Somalia bakomeje gucyemangwa mu bihugu baganamo kubera ibikorwa by’ubwiyahuzi byabaye akarande muri iki gihugu gkoreramo umutwe wa Al- Shabaab.



















TANGA IGITEKEREZO