Imvura yaguye mu karere ka Ngoma yahagaritse inshuro ebyiri umukino wahuzaga Inatek na Rayon Sports ziri guhatanira umwanya wa mbere,bwije urasubikwa, igihe uzakinirwa bikazamenyekana nyuma.
Rayon Sports na Inatek ziri imbere mu guhatanira igikombe cya shampiyona aho zinganya amanota 29.
Uyu mukino usubitswe mu gihe Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryari ryifuje ko imikino ihuza amakipe ane ya mbere yajya ikinirwa muri stade nto y’Amahoro hirindwa impinduka zaterwa n’ikirere cyangwa umubare munini w’abafana.
Inatek yaranze mu rwego rwo kwereka abatuye akarere ka Ngoma umukino n’ubushongore bw’iyi kipe imwe mu ziri kwiyerekana muri iyi shampiyona.
Inatek byayihiriye itsinda seti ya mbere ku manota 25-23 mu mukino waberaga muri IPRC – Ngoma ariko ubwo Inatek yari ifite ibitego 9-7 bya Rayon Sports imvura yaguye umukino uhagarara iminota irenga 30 mu gihe bari batangiye saa cyenda kubera Umuganda.
Uyu mukino waranzwe no guhangana kw’abafana mu kogeza haba abari mu rugo inyuma ya Inatek n’aba Rayon Sports benshi bari bavuye i Kigali bibumbiye muri Gikundiro Forever na March Generation fan clubs.
Umukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze Inatek seti 3-1 (25-27, 25-18, 25-23 na 25-23).
Nyuma y’imvura bahanaguye ikibuga basubukura umukino Inatek ibanza gutsinda inota rya mbere ariko umukino uhagarikwa na none kubera imvura Rayon Sports iyoboye n’amanota 12-10.
Wari umukino wa kabiri kuri Mutuyimana Aimable wa Inatek wari umaze igihe yaravunitse, byatumye adakina imikino y’akarere ka gatanu yabereye i Kigali.
Nkurunziza Gustave, umuyobozi wa FRVB yavuze ko bakigorwa n’ibibuga cyane ibidasakaye biba kidobya mu gihe ikirere gihindutse ndetse n’umubare munini w’abareba iyi mikino urenze ubushobozi bw’ibibuga.
Ntabwo hatangajwe igihe uyu mukino uzakinirwa nubwo habaye impaka zitafatiwe umwanzuro Rayon Sports ivuga ko itasubira i Ngoma maze hategerezwa umwanzuro uzafatwa na FRVB.
Amategeko ya Volleyball avuga ko iyo umukino uhagaritswe n’imvura iyo usubukuwe badahera ku byari byavuye mu mukino ubanza.
Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru iki kibuga cyakira undi mukino ukomeye uhuza APR VC na Inatek saa tanu. APR yatsinze KVC seti 3-0.
Indi mikino yabaye, Kirehe VC yatsinze Rusumo High School seti 3-0 naho Umubano Blue Tigers itsinda Lycée de Nyanza seti 3-1.
Kuri iki Cyumweru
Inatek vs APR VC 11h00’
Kirehe vs Lycée de Nyanza
Rayon Sports vs KVC



















TANGA IGITEKEREZO