Kenya yari yatsinze Uganda n’u Burundi seti 3-0 yatanze u Rwanda kwinjira mu mukino batsinda seti ya mbere ku manota 25-17 nyamara u Rwanda rwari rwagize amanota 11 ku 8 ya Kenya.

Abasore ba Paul Bitok bihagazeho bayobora seti ya kabiri kuva ku manota 11-7 ya Kenya yaje kuba 19-19 ariko u Rwanda ruyitsindira ku manota 25-22.

u Rwanda rwatsinze Kenya seti 3-2 babona itike y'imikino nyafurika izabera muri Congo Brazzaville
u Rwanda rwatsinze Kenya seti 3-2 babona itike y'imikino nyafurika izabera muri Congo Brazzaville
Kapiteni w'u Rwanda, Yakan Laurence yabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa
Kapiteni w'u Rwanda, Yakan Laurence yabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa

Kenya yari yatsinzwe n’u Rwanda mu 2013 seti 3-2 (25- 18, 25-22, 21-25, 22-25, 15-13) bashaka itike y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Cameroun, yatsinzwe seti ya kabiri ku manota 25-18.

Kuri iyi seti, u Rwanda rwagize amanota 18-9 ya Kenya yatsinze seti ya kane ku manota 27-25, banganya seti 2-2 bategereza iya kamarampaka.

Ni umukino wagaragaje ko u Rwanda rwari rwiteguye neza umukino wa Kenya, imwe mu makipe abagora mu karere ka gatanu nyuma ya Misiri yo yakiniye muri Ethiopia.

U Rwanda rwatsinze seti ya kamarampaka ku manota 15-7, ikipe y’igihugu yari yatsindiye Uganda kuri seti nk’iyi ku manota 15-13, rwagize amanota umunani Kenya ifite atatu.

Abanyarwanda bari benshi muri stade Nto i Remera gushyigikira ikipe y'igihugu ya Volleyball
Abanyarwanda bari benshi muri stade Nto i Remera gushyigikira ikipe y'igihugu ya Volleyball
Perezida wa Sena, Bernard Makuza ashyikiriza igikombe Yakan Laurence
Perezida wa Sena, Bernard Makuza ashyikiriza igikombe Yakan Laurence
U Rwanda rwatwaye igikombe n'ibihembo bine ku bakinnyi ku giti cyabo
U Rwanda rwatwaye igikombe n'ibihembo bine ku bakinnyi ku giti cyabo

Iyi ntsinzi yahaye u Rwanda itike yo kuzahagararira akarere ka gatanu mu mikino nyafurika izabera muri Congo Brazzaville kuva tariki ya 4–19 Nzeli 2015, itike yindi yabonetse ni iya Beach Volleyball kuri Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryemereye buri mukinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 500 FRW kubera iyi tike.

Undi mukino wabaye, u Burundi bwatsinze Uganda seti 3-1(23-25, 25-19, 25-23, 25-18). Uganda iva muri iyi mikino idatsinze.

Mukunzi Chrisophe usanzwe ari kapiteni yavunitse ikiganza ntiyakinnye
Mukunzi Chrisophe usanzwe ari kapiteni yavunitse ikiganza ntiyakinnye
Amavubi U23 ari gutegura umukino wo kwishyura na Somalia yari yaje kureba uko muri Volleyball bigenda
Amavubi U23 ari gutegura umukino wo kwishyura na Somalia yari yaje kureba uko muri Volleyball bigenda

Bimwe mu bihembo byatanzwe nyuma y’iri rushanwa

{Yakan Laurence} (Rwanda), umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP)

{Ndamukunda Flavien} (Rwanda), best server

{George Aporu} (Uganda), best receiver

{Mahoro Nsabimana Ivan} (Rwanda), best setter

{Chemos Michae}l (Kenya), best spiker

{Dusabimana Vincent} (Rwanda), best blocker

{Kabati Peter} (Uganda), best libero

{Ngezahimana Bosco Rwarutabura}, umufana mwiza.

Kenya yongeye gutsindirwa mu Rwanda ku nshuro ya gatatu ikurikirana
Kenya yongeye gutsindirwa mu Rwanda ku nshuro ya gatatu ikurikirana
U Rwanda rugomba kwitegura igikombe cy'Afurika bazakina muri Nyakanga n'imikino nyafurika muri Nzeli 2015
U Rwanda rugomba kwitegura igikombe cy'Afurika bazakina muri Nyakanga n'imikino nyafurika muri Nzeli 2015
Benshi mu bayobozi bakuru b'igihugu bari baje gushyigikira ikipe y'igihugu yashakaga itike nyafurika
Benshi mu bayobozi bakuru b'igihugu bari baje gushyigikira ikipe y'igihugu yashakaga itike nyafurika