Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 y’amavuko (U17) muri Volleyball, iri gukorera imyitozo muri Kenya yitegura kujya mu marushanwa nyafurika azabera mu Misiri, yatangiye itsindwa n’ikipe ya kabiri ya “Prisons” n’iya water amaseti atatu kuri imwe (3-1).
Umukino wa mbere w’imyitozo ukimara kurangira,umutoza w’ikipe y’u Rwanda ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 17, Paul Bitoke, yavuze ko muri rusange ikipe itakinnye nabi kuko mu maseti atatu batsinzwe bari bagerageje ndetse babashije no giutsinda imwe(25-23, 25-20, 25-15, 20-25).
Paul Bitoke ati ”Ndatekereza ko twakinnye neza mu mukino waduhuje na Prisons nubwo twatsinzwe kuko hari abakinnyi bakomeye batari barimo, ariko ndizera ko mu y’indi mikino itatu ya gishuti dusigaranye tuzitwara neza.”
Nyamara n’umukino ukurikiyeho wa kabiri nabwo yatsinzwe 3 kuri imwe na ya Water, ikipe ya kabiri muri shampiyona yo muri Kenya (25-22, 25-26,25-23,25-16)
Ikipe y’u Rwanda isigaranye umukino umwe kuwa Gatanu n’ikipe na KBC, ikipe ya gatatu muri sahpiyona yo muri Kenya.
Iyi mikino ya gishuti iraba mu rwego rwo kwitegura irushanwa nyafurika rya Volleyball, rizabera mu Misiri kuva tariki ya 23 Werurwe 2013, aho amakipe azitwara neza azahakura itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi.



















TANGA IGITEKEREZO