00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nshuti Vanessa, igisonga cya Miss Bright INES Ruhengeri yitabiriye Miss Rwanda 2022

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 January 2022 saa 10:11
Yasuwe :

Nshuti Vanessa uherutse gutorwa nk’Igisonga cya Miss Bright INES Ruhengeri ari mu bakobwa icyenda batsindiye itike yo guhagararira Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

Nshuti Vanessa wari wambaye nimero 4, yahingutse imbere y’akanama yitwaje umushinga wo kurwanya agahinda gakabije gaterwa n’uburwayi bwo mu mutwe.

Nyuma yo gusobanura umushinga we, Jolly Mutesi, Umurerwa Evelyne na Munyaneza James bari bagize Akanama nkemurampaka, banyuzwe ndetse bamuha ‘YES’ eshatu.

Uyu mukobwa yaje no kugaragara ku rutonde rw’icyenda babashije kubona itike yo guhagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda.

Aba bakobwa icyenda batoranyijwe muri 43 bari bitabiriye iki gikorwa mu gihe 51 aribo bari biyandikishije guhagararira iyi Ntara.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ryatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mutarama 2022, rirakomereza mu Ntara y’Iburengerazuba kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022.

Nyuma yo kurangiza izi ntara, byitezwe ko tariki 5 Gashyantare 2022 gushakisha umukobwa uhiga abandi mu bwiza, umuco n’ubwenge bizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu gihe bukeye bwaho tariki 6 Gashyantare 2022 hazamenyekana abahagarariye Intara y’Iburasirazuba.

Ijonjora ry’abazahagararira Intara zose z’u Rwanda muri Miss Rwanda 2022 rizarangirira mu Mujyi wa Kigali tariki 12 Gashyantare 2022.

Nshuti Vanessa aherutse kwambikwa ikamba ry'igisonga cya Miss Bright INES Ruhengeri
Nshuti Vanessa watinyuwe na Miss Bright INES Ruhengeri byarangiye anitabiriye Miss Rwnada 2022
Abari hafi ya Nshuti Vanessa bahamya ko icyizere yavanye muri Miss Bright INES Ruhengeri cyamufashije kwitwara neza muri Miss Rwnada 2022
Nshuti Vanessa ni Igisonga cya mbere cya Miss Bright INES Ruhengeri
Nshuti Vanessa yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022
Nshuti Vanessa aganira na Martina Abera umunyamakuru wa RBA wari uyoboye ibi birori
Nshuti Vanessa yahawe Pass isanzwe ihabwa umukobwa wemerewe gukomeza mu irushanwa rya Miss Rwanda
Nshuti Vanessa wa gatatu, ari mu bakobwa icyenda bazahagararira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages