Umuhanzi Allioni arahakana yivuye inyuma ubucuti budasanzwe bukomeje kuvugwa hagati ye n’usanzwe atunganya ibihangano by’abahanzi muri aka karere ukorera mu gihugu cy’u Bugande uzwi ku izina rya Producer Washington.
Allioni umaze kumenyekana hano mu Rwanda no mu bindi bihugu duturanye bitewe n’ibihangano amaze igihe akora ndetse n’ibikorwa biri kumuranga muri iyi minsi, ahanini bitewe n’ingendo zidasanzwe amaze igihe akorera mu gihugu cy’u Bugande.
Rimwe na rimwe ahahurira n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda harimo na Kamichi bahuriye muri iki gihugu kwa Washington dore ko Kamichi yemeza ko yiyumviye bahamagarana utuzina twa “Cherie”, “Chouchou” mu gihe bari muri studio bakorana indirimbo igiye kuzasohoka afatanije na Allioni yitwa “Uramfite”.
Ariko akomeza avuga ko kuba barahamagaranaga utwo tuzina ari uko Washington asanzwe afata Allioni nk’umwana we ndetse n’umubyeyi we. Hari n’abavuga ko Kamichi yaba yarasohokanaga n’uyu muhanzi mu guhe bari mu gihugu cy’u Bugande.
Mu mafoto yagaragaye Allioni ari kumwe na Washington ahantu hari amabuye, Allioni we avuga ko aho hantu bari bagiye mu gikorwa cyo gukora amashusho y’indirimbo ye “Impinduka” dore ko buretse ko uyu Washington ari we wakoze iyi ndirimbo bakanaririmbanamo.
Allioni wemeza ko Washington ari umugabo ufite umugore n’abana batatu kandi ko we ari ingaragu nta muhungu w’inshuti afite kugeza magingo aya ndetse ko nta bundi bucuti budasanzwe bafitanye.
Allioni avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo azaba yageze hanze mu byumweru bibibri biri imbere.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Edsha na Melodie bashyize hanze amashusho y’indirimbo ishishikariza urubyiruko guhakanira ababashuka
17.04.2013 |
|
G-Bruce yiteguye gufatanya n’umuntu wese uzakora indirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
9.04.2013 |
|
KODE yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yakoreye mu Bubiligi
1er.04.2013 |
|
Mutesi Aurore, Miss Rwanda 2012 yakoze impanuka
1er.04.2013 |
|
Bridge Records irishyuza Junior Multisysteme ibihumbi 300
25.03.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |