Mu mwaka wa 2014 hari amazina yagarutse cyane mu mitwe y’abantu mu Rwanda haba mu itangazamakuru, mu biganiro hagati y’abantu, ku byapa, ku mbuga mpuzabantu na nkoranyambaga ku bw’ibikorwa buri wese yakoze.
Muri aba bantu uko ari 20 bavugishije Abanyarwanda amangambure harimo abakoze ibikorwa byiza byabambitse umwambaro wera buri wese yifuza kwibonamo , hari abavuzwe ku bw’ibyago byabagwiririye, abandi bavugwa ku bw’umugayo n’amafuti bijanditsemo ndetse kuri ubu bakaba bagifite urubwa.
Hari abavuzwe cyane nta ruhare babigizemo nka Stromae, umuhanzi w’Umubiligi wahawe igikombe bamwita Umunyarwanda bigateza impagarara mu bakunzi b’umuziki, abamukunda n’abakurikiranira hafi iby’ubuzima bwe.
Kizito Mihigo
Ukwezi kwa Mata 2014 kugitangira, inkuru y’ifatwa n’ifungwa rya Kizito Mihigo bamwe barayumvise basa n’abakubitswe n’inkuba kubera uburyo uyu muhanzi yari asanzwe azwiho gukora ibikorwa byiza. Kuva muri Mata kugeza ubu, Kizito yaravuzwe ndetse by’akarusho n’itangazamakuru mpuzamahanga rigenda rimugarukaho. Uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha birimo kugira umugambi w’iterabwoba no gufasha kurema imitwe y’abagizi ba nabi.
Kizito Mihigo wasabiwe gufungwa burundu n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yemera ibyaha byose ashinjwa uko ari bine, ari byo gufasha mu kurema imitwe y’abagizi ba nabi, ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gucura umugambi w’ubwicanyi.
Birori Dady
Etekiama Agiti Tady wihinduye Umunyarwanda akitwa Dady Birori, yivugishije Abanyarwanda menshi mbera na nyuma y’uko ku itariki ya 17 Kanama 2014 Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF,) ryatangaje ko hafashwe umwanzuro wo gusezerera ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika izabera muri Maroc mu mwaka wa 2015.
Ibya Dady Birori byashyuhije imitwe abantu ubwo Congo Brazzaville yareze u Rwanda ko rwamukinishije yitwa Umunyarwanda kandi asanzwe akinira AS Vita Club y’i Kinshasa, akaba anafite Pasiporo ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iriho amazina Etekiama Agiti Tady n’imyaka itandukanye n’ibyangombwa yakoreshaga mu Rwanda.
Minisitiri Joseph Habineza
Ku itariki ya 24 Nyakanga 2014 Perezida Paul Kagame yashyizeho Guverinoma Nshya iyobowe na na Minisitiri w’Intebe , Anastase Murekezi. Icyo gihe Joseph Habineza ni we wahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo asimbuye kuri uyu mwanya Mitali Protais kuri ubu wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia.
Bikimara kumenyekana ko uyu muyobozi agarutse muri MINISPOC, benshi barishimye mu buryo bukomeye , impundu zivuga urwunge, ku mbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook bitangira gucicikana buri wese avuga imyato Joseph Habineza abandi bakamuregera ibyakozwe nabi ubwo yari yaragiye.
Senderi International Hit
Kuvugwa kwa Senderi byo si iby’uyu mwaka, gusa hari byinshi yakoze bidasanzwe byatumye Abanyarwanda bamuvuga cyane ndetse imyitwarire ye ikaba iri mu birego byanyujijwe kuri Twitter babigeza kuri Minisitiri Joseph Habineza akigaruka muri Minisiteri y’Umuco.
Tumwe mu dukoryo yakoze bigatuma avugwa cyane harimo kuba muri Werurwe 2014 yarambaye nk’abagore mu rwego rwo kwishimana na bo kuri uwo munsi. Yatwaye igikombe cya Salax Awards yiyemeza kukigendana kugeza igihe azahabwa ikindi, yambaye amakariso agaragaza uko ubugabo bwe buteye, yakoze igitaramo agaburira abafana imineke muri stade, muri PGGSS yatwawe muri Firigo n’ibindi. Ibi byose bikiyongeraho umwiryane uhora hagati ye n’abandi bahanzi.
Miss Akiwacu Colombe
Uyu mukobwa yavuzwe cyane ahanini nyuma y’uko ku itariki ya 23 Gashyantare 2014 yegukanye ikamba rya Miss Rwanda. Mu bihembo yahawe harimo imodoka ishaje y’ivatiri yo mu bwoko bwa Nissan. Yayihawe ifite uburwayi bukomeye ndetse imuha akazi gakomeye ko guhora azenguruka mu bakanishi.
Ikibazo cy’imodoka ya Colombe cyavuzwe cyane mu itangazamakuru bikiyongeraho kuba abo yatangiye irushanwa ahatanye na bo harimo abavuze nabi indimi n’ibindi bitagenze neza mu ijonjora.
King James, Miss Mutesi Aurore na Akiwacu Colombe
Muri Gicurasi 2014, Isosiyete y’itumanaho ya Airtel yamanitse ibyapa hagaragaraho umuririmbyi King James ari hagati y’abakobwa babiri bambitswe ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda, aho bamusomaga ku itama.
N’ibyishimo byinshi, amaso areba bidasanzwe nk’uwatwawe ari nako yasamye inyinya ye igaragara, uko niko King James yagaragaraga ku byapa by’iyi sosiyete.
Benshi babyamaganiye kure bavuga ko bihonyora umuco kugeza ubwo abashinzwe iyamamaza bikorwa bya Airtel bafata umwanzuro wo gusimbuza ibi byapa.
De Gaule
Muri Mutarama 2014 nibwo Nzamwita Vincent De Gaule yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Amaze kugera ku buyobozi bamwe batangiye kugaragaza ko
batamwishimiye , uko iminsi yagiye ishira ni ko uyu mugabo yavugwaga cyane hirya no hino mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga benshi bamunenga ko yadindije ruhago.
De Gaule kandi yavuzweho kuba ngo yarigeze gushakira umutoza APR FC, ibintu byafatwaga nk’ikosa rikomeye. Yavuzweho kubangamira inyunga za Rayon Sports ashyira imbere APR FC, kutamenya gukemura ibibazo, kugira uruhare mu manyanga yakozwe na Dady Birori n’ibindi byinshi.
Theo Bosebabireba
Kuva uyu mwaka watangira, uyu muhanzi yaravuzwe mu buryo bukomeye kubera ibibazo yagiye avugwamo, kutavuga rumwe na ADPR, gushaka gushing idini rye bwite, ubusambanyi, gutera inda ababyinnyi be, kunywa inzoga ari umurokore no kunywa akanarya yarangiza akagenda atishyuye.
Mama Queen
Mu ntangiriro za 2014 nibwo umupfumukazi w’abahanzi uzwi ku izina rya Mama Queen yavuzwe cyane. Uyu mugore ngo akorera i Kanombe ari naho atuye, ngo atanga imbaraga zidasanzwe ku bahanzi n’ibindi byamamare bikoresha inzira z’uruzungu bishaka kwamamara birushijeho.
Nubwo nta muntu uzi neza aho uyu mupfumu akorera cyangwa uburyo akoramo n’abo akorana na bo, izina rye ryavuzwe mu buryo bukomeye mu Rwanda.
Master Fire
Kubera imyitwarire idahwitse , kunywa ibiyobyabwenge agakora ibikorwa bibi kugeza ubwo ashaka gufata ku ngufu abakobwa abasanze mu macumbi, muri Gicurasi 2014 Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yafashe umwanzuro wo kujyana umuhanzi Master Fire mu kigo cya Iwawa .
Ni we muhanzi wa mbere mu Rwanda wagaragaje imyitwarire idahwitse no kunanirana ku buryo ajyanwa i Iwawa.
Umukozi wo mu rugo witwa Hora Sylvere wishe Bella
Hora Sylvere w’imyaka 31,yishe umwana w’umukobwa witwaga Uwase Simbi Shalom bitaga Bella w’imyaka 12 amukereye ijosi n’icyuma ku itariki 26 Werurwe 2014. Ni inkuru yababaje Abanyarwanda benshi by’umwihariko umuryango nyakwigendera Bellah yakomokagamo.
Nyuma yo gukora ayo mahano, Hora yahise aburirwa irengero ariko aza gufatirwa mu kagari ka Kabarore mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba ku Cyumweru tariki 30 Werurwe 2014, aho yari yagiye naho ahashaka akazi ko mu rugo nk’ako yakoraga. Yaje gukatirwa igifungo cya burundu anamburwa uburenganzira bwose mu gihugu.
Patrick Kanyamibwa
Umunyamakuru Kanyamibwa Patrick wari umenyerewe mu makuru y’iyobokamana yishwe n’ impanuka ya moto mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri.
Urupfu rwe rwateye agahinda abantu benshi ndetse ruravugwa cyane dore ko yari umukozi w’intangarugero mu kazi ke.
Stromae
Paul Van Haver, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Stromae ni umubiligi w’umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Stromae yavutse kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umubiligikazi wo mu bwoko bw’aba-flamands ariko inkomoko ya Stromae yaciye ibintu mu Rwanda muri 2014 ubwo yajyaga no ku rutonde rwa bahatanira ibihembo bya Salax.
Paul Van Haver yahawe igihembo cya Salax Awards 2013 mu cyiciro yari ahanganyemo n’Abanyarwanda Meddy, The Ben, K8 Kavuyo na Beni Kayiranga mu birori byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 28 Werurwe 2014. Igikombe ntiyigeze agitwara ahubwo giteretse mu Nyakabanda.
Teta Diana
Umuhanzi Teta Diana yatunguye benshi ubwo yagaragaraga mu bahataniye irushanwa rya Primus Guma Guma ya 4 dore ko nta bikorwa bifatika yari afite icyo gihe.
Yasohoye indirimbo ‘KATA’ maze iba intero muri 2014 dore ko benshi bamushinjaga kujya muri iri rushanwa akoresheje Kata nku’uko yabiriribye. Nyuma y’irushanwa yagaragaye yambaye umukufi ikozwe mu ishusho y’inzoka, kuvugwa kwe birongera birubura.
Mako Nikoshwa
Makombe Joseph benshi bamenye nka Mako Nikoshwa yavugishije abantu benshi kubera uburwayi bwe ndetse n’uburyo abahanzi bagenzi be batigeze bamuba hafi uretse Rafiki wamurwaje mu gihe kigera ku mwaka amaze ku kirago.
Uburwayi bwa Mako bwagarutsweho cyane muri 2014 ndetse nawe ubwe avuga ko ari kimwe mu bintu byamusubije inyuma cyane muri muzika.
Umuhoza Ghislaine wataye ibaba muri Miss Rwanda 2014
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo habayeho ijonjora ry’abakobwa bagomba guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu ntara zose z’igihugu.
Iki gikorwa cyaranzwe n’udushya twinshi ariko by’umwihariko umukobwa Umuhoza Ghislaine wahatanaga mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ururimi rw’Igifaransa nabi nyuma ahinduka iciro ry’imigani.
Nyuma y’iki gikorwa hagiye hasakazwa amafoto, amajwi ndetse n’amashusho y’uyu mukobwa wateje impagarara muri iri rushanwa.
Miss Uwase Samantha Ghislaine wakopeye
Kuwa Kane tariki ya 30 Mutarama 2014, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Icungamutungo (’SFB’ CBE-College of Business and Economics) bwatangaje ko Uwase Ghislaine Samantha yambuwe ku mugaragaro ikamba rya nyampinga w’iri shuri ndetse ahita yirukanwa nk’uko biteganywa n’itegeko ku munyeshuri wakopeye cyangwa agakopeje ikizamini .
Dr Jiji
Umuhanzi Dr.Jiji yakunze kumenyekana mu ndirimbo zigaragaramo abakobwa benshi ndetse hamwe bambaye ubusa.
Indirimbo ze zakunze kwibazwaho byinshi kubera amashusho yagaragaragamo kugeza ubwo Minisiteri ifite Umuco mu nshingano zayo yahagaritse zimwe mu ndirimbo ze harimo Welcome to bed.
Si ibyo gusa kuko amashusho yagiye agaragara mu ndirimbo ze yaramusenyeye agutuma we n’umugore we batumvikana ndetse umubano wabo uzamo agatotsi.
Ibi byose yakoraga byatumye agarukwaho cyane mu itangazamakuru ndetse no muri rubanda dore ko we yashimangiraga ko nta shyano yakoze ndetse ko atatatiriye umuco nyarwanda.
Riderman
Riderman yagarutsweho cyane n’abantu kubera uruhuri rw’ibibazo yagiye ahura nabyo muri uyu mwaka. Inzu ye ituganya umuziki Ibisumizi yakunze kuvugwaho imico mibi y’ubusinzi ndetse n’ubusambanyi aza gufata icyemezo cyo kuyifunga.
Riderman yaje gukora impanuka ku tariki 31 Nyakanga 2014 ndetse ikomerekeramo abantu gusa nta wapfuye. Iyi mpanuka na Riderman wayiteje baravuzwe cyane.
Ibi nabyo byavuzweho cyane ndetse bitinda kuva mu mitwe y’abantu kubera uburyo uyu musore afite izina rikomeye ndetse anazwi mu muziki.
Urban Boyz
Itsinda rigizwe na Nizzo, Safi ndetse na Humble G bagarutsweho cyane muri uyu mwaka kubera ibintu bitangaje ndetse binatunguranye byagiye bibabaho.
Byari ibintu bitangaje kubona Urban Boyz ibura mu bahanzi bahatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma, ibi byababaje benshi ndetse bigorana kubyakira kuko iri tsinda rifite uburyo rizwimo mu muziki.
Muri Mata nibwo aba basore berekeje muri Nigeria bakoranayo indirimbo n’umuhanzi Iyanya. Iyi ndirimbo bise Tayali yavuzweho byinshi kuko aba basore bavugaga ko bayitakajeho amafaranga akabakaba miliyoni 16.
Urban Boyz bagarutsweho cyane nyuma y’uko basubiye mu ndirimbo Ancilla ikaza guhagarikwa na Minisiteri y’umuco na Siporo kubera urukozasoni rwari mu mashusho yayo.
Aba basore batatu bongeye kugarukwaho nyuma yo kujya muri Nigeria bagakora indirimbo bise ‘Tayali’ bavuga ko yabatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri 20,000,000.


















TANGA IGITEKEREZO