00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahomamunwa! Abahatanira Miss Rwanda barapimwa gifundi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 11 January 2015 saa 06:03
Yasuwe :

Mu nshuro eshanu zishize hatorwa Nyampinga w’u Rwanda, ni ubwa mbere mu mateka hakoreshejwe igipimo ntikivugweho rumwe mu ijonjora ry’abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda.
Benshi mu babonye ibyabereye i Musanze na Rubavu abakobwa bapimwa uburebure n’ibiro byabo bigenderwaho kugira ngo umukobwa yemererwe kwinjira mu irushwa, ntibishimiye ‘imetero ya gifundi’ yakoreshejwe kuri aba Banyarwandakazi.
Kuwa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2015, gushakisha abakobwa bagomba guhatanira (…)

Mu nshuro eshanu zishize hatorwa Nyampinga w’u Rwanda, ni ubwa mbere mu mateka hakoreshejwe igipimo ntikivugweho rumwe mu ijonjora ry’abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda.

Benshi mu babonye ibyabereye i Musanze na Rubavu abakobwa bapimwa uburebure n’ibiro byabo bigenderwaho kugira ngo umukobwa yemererwe kwinjira mu irushwa, ntibishimiye ‘imetero ya gifundi’ yakoreshejwe kuri aba Banyarwandakazi.

Kuwa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2015, gushakisha abakobwa bagomba guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2015 byahereye mu Mujyi wa Musanze. Igikorwa ubwacyo cyagenze neza kuko cyahumuje habonetse batanu bakwiye kuzahagararira Amajyaruguru muri iri rushanwa.

Icyatunguranye kurusha ibindi, ni bamwe mu bakobwa bariraga, abandi bakijujutira ibipimo bigenderwaho ngo umuntu yemererwe guhatana. Bamwe mu bakobwa bahatanye i Musanze ntibanyuzwe no kuba hakoreshejwe ‘metero y’abafundi’ mu kumenya uburebure nyabwo bw’umukobwa nyamara hagakwiye gukoreshwa ibipimo byagenwe bigaragaza ukuri nyako.

Benshi mu bakobwa bahatanye mu Ntara y’Amajyaruguru baganiriye na IGIHE, bavuze ko batishimiye na gatoya metero iri gukoreshwa dore ko itanga ibipimo bidahuye ku muntu umwe , iki kikaba ikimenyetso cy’uko nta kuri igaragaza ndetse irenganya bamwe.

Nk’uko Uwase Colombe yabihamirije IGIHE, ku ruhande rwe yapimwe inshuro ebyiri bakamubwira ko nta burebure bukenewe afite. Abashinzwe gupima uburebure bw’abakobwa baje kongera gusubiramo basanga metero yabo yabahaye ibipimo bipfuye, bamupima neza basanga ngo yujuje ibisabwa bityo abona amahirwe yo gukomeza mu irushanwa ndetse yitwara neza aboneka muri batanu bazahagararira Amajyaruguru.

Uretse Uwase Colombe , hari undi mukobwa witwa Mizero Raissa wakuwe mu irushanwa kubera ko metero ya gifundi, ikoreshwa na Jado Castar , igaragarije ko nta burebure busabwa afite. Amaze kuvanwa mu irushanwa yarize cyane.

Mizero Raissa yabwiye IGIHE ko iyi metero ikoreshwa idakoresha ukuri ndetse ngo hari ikimenyane mu kwemeza ibipimo by’umukobwa.

Aba bakobwa bemeza ko iyi metero y’abafundi itizewe dore ko benshi u bavugaga ko batanyuzwe n’ibipimo yatanze babapimaga bwa kabiri bikaza kugaragara ko bari barenganye mbere.

Metero iri gukoreshwa mu gupima abakobwa isanzwe ikoreshwa mu nyubako

Uretse kuba iyi metero iri gupima abakobwa kandi yaragenewe gupima ibikorwa by’abafundi ku nyubako, ubwayo ikoze mu cyuma bibuze ko iramutse icitse abayikoresha ishobora gukomeretsa bikomeye ba Nyampinga bityo ikaba yari ikwiriye kwirindwa mu bikorwa nk’ibi.

Mu bitekerezo byacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, Twitter na Facebook, kuri Whatsapp ...hari benshi banenga iyi metero bahuriza ku kuba idatanga ibipimo nyabyo ku burebure bwa muntu ndetse ikaba koko ishobora gukomeretsa aba bakobwa bahatana.

Amarira ku bataranyuzwe n'ibipimo by'iyi metero

Ubusanzwe, mu gupima uburebure cyangwa umubyimba wa muntu, hakoreshwa ibindi bipimo bitandukanye byabugenewe bigaragaza neza uburebure bwe. Iyo bitashobotse ko haboneka izo metero by’umwihariko izifashishwa kwa muganga bapima abarwayi, hakoreshwa metero ‘bushumi’ . Iyi bushumi, ikunze gukoreshwa n’abadozi kuko ifite uruhu rworohereye.

Ararebana umususu iyi metero ya gifundi bamuzanyeho

Nyuma ya Musanze kandi, iyi metero y’abafundi yakoreshejwe i Rubavu hapimwa abakobwa ariko nabyo ntibyishimiwe. I Rubavu kandi, umunzani upima ibiro by’abakobwa wapfuye bawujyana mu bakanishi, ibi nabyo bikagaragaza ko benshi bashobora gukemanga ibipimo by’ibi bikoresho.

Harakoreshwa metero y'icyuma isanzwe ikoreshwa n'abafundi
Imucitse gato....yakomeretsa upima n'upimwa
Hakurya ntibumva neza uburyo metero y'abafundi ipima abantu
Igipimo nyacyo mu kumenya umubyimba wa muntu
Ubusanzwe iyi metero ikoreshwa n'abafundi
Uburyo nyabwo bwo kumenya uburebure bw'umuntu
Kuri Facebook abantu ntibavuga rumwe kuri iyi metero
Ibipimo ntabwo byizewe...

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages