Chris Brown yaririmbiye i Mombasa ahitwa Mombasa Golf Club mu ijoro ryo kuwa 8 Ukwakira 2016. Iki gitaramo cyari cyiswe Mombasa Music Festival bivugwa ko cyateguwe bigizwemo uruhare na Joho Hassan Umuyobozi w’Umujyi wa Mombasa.
Uyu muhanzi wakundanye na Rihanna igihe kirekire ngo yahawe amashilingi ya Kenya 67,200,000 [akabakaba ibihumbi 700 by’amadolari] kugira ngo yemere kuza kuririmbira muri uyu mujyi.
Muri iki gitaramo Chris Brown yabanjirijwe n’abandi bahanzi barimo Vanessa Mdee, Wizkid, Ali Kiba, Navio na Nazizi. Abahanzi bagize itsinda rya Sauti Soul bari mu bari baje kureba iki gitaramo gusa ntabwo baririmbye.
Ubwitabire ntibwari ku rwego rwo hejuru nk’uko byari byitezwe, kuri Mombasa Golf Club ahabereye igitaramo ntihari huzuye. Ubuyobozi bwa Mombasa Rocks bwabwiye IGIHE ko kuba abantu batarabashije kuza nk’uko byari biteganyijwe ngo byaturutse ku ntambara yashojwe n’abantu b’i Nairobi kuri Twitter bashinja Chris Brown guhohotera umugore ndetse icyo gihe basabaga leta ya Kenya kumwirukana muri iki gihugu.
Icyagaragaye muri iki gitaramo ku ruhande rw’abafana ni uko bizihirwa cyane ndetse ahanini babifashwamo n’inzoga ndetse n’itabi benshi baba batumura mu gitaramo hagati.
Abitabiriye igitaramo bari biganjemo urubyiruko rwanywaga inzoga zikomeye zirimo whisky zo mu moko atandukanye zirimo Red Label, Black Label n’izindi. Hari n’abanywaga inzoga zihenze cyane nka Ciroc, Maritini, Cognac zo mu moko atandukanye, Hennessy n’izindi. Abatifite bo banywaga inzoga z’ibifuro zirimo Tusker n’izindi zengerwa i Mombasa zitazwi cyane.
Abanywaga ibinyobwa bidasembuye washoboraga kubabara ku ntoki, wasangaga umukobwa w’inkumi yiteretse icupa rya Red Label arimanuza itabi nta mpungege.
Amafoto: Sabin/Mombasa-Kenya



















TANGA IGITEKEREZO