Kayiranga Benjamin uzwi nka Ben Kayiranga mu muziki ari mu kababaro gakomeye ko kubura umubyeyi we Jean Rugenera Bagizecyane witabye Imana azize uburwayi.
Uyu mubyeyi wa Ben Kayiranga yaguye mu Mujyi wa Rubavu ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2015. Ni we mubyeyi Beni Kayiranga yari asigaranye nyuma y’uko nyina yapfuye mu mwaka wa 2003 yaguye mu Bufaransa azize indwara ya kanseri.
Mu kiganiro Ben Kayiranga yagiranye na IGIHE, yavuze ko icyo azahora yibukira ku mubyeyi we ari isomo yahoraga amuha ryo gushyira imbere ubunyangamugayo, gukunda abantu no gukora imirimo myiza.
Ati “Muzehe yari umugabo, namubonagamo agaciro k’ikirenga. Yanyigishije byinshi mu buzima bwanjye nzahora nzirikana”
Se amaze gupfa, Ben Kayiranga yamwandikiye umuvugo ugaragaza ibigwi bye n’agaciro amuha mu buzima.
Umugabo
Muzee Jean Rugenera Bagizecyane
Nakumenye ndi umugabo
Tumenyana uri umugabo
Umbwira amagambo y’abagabo
Umpa izina ndi umugabo
Uwimana siryo ku mpapuro
Nzarigendana ku mutima
Numva nanjye mbaye umugabo
Ugiye nkubonye nubwo tutabanye
Ugiye menye umugabo
Nagize Imana ndakubona
Unsigiye imigisha
Unsigiye benedata
Unsigiye urugero
Abazukuru bawe nzababwira ibigwi byawe
Ngusezera wambwiye uti : mu buzima bw’umugabo hari ibintu bitatu:
Uzakunde Imana
Uzakunde abantu
Uzakore neza imirimo yawe
Imana ikwakire mu bwami bwayo
Benjamin Kayiranga Uwimana



















TANGA IGITEKEREZO