Bruce Melody yeruye avuga ko yavuye muri Super Level, Label yamufashaga mu muziki, kubera gusumbanya abahanzi bayibarizwamo no kutubahiriza bimwe mu bikubiye mu masezerano bari bafitanye.
Hashize amasaha make Bruce Melody abwiye itangazamakuru ko yamaze gusezera muri Super Level, mugenzi we Ama G na we yavuze ko adashobora gukorana n’iyi Label kubera gutinya uburyo bamwe mu bahanzi bakorana nayo bapyinagazwa abandi bagahozwa ku ibere.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Bruce Melody tumubaza impamvu nyamukuru yamuvanye muri Super Level amasezerano bari bafitanye atarangiye, yasobanuye ko yafashe umwanzuro wo kugenda ku bw’uko yari atakivuga rumwe n’Ubuyobozi bw’iyi nzu ndetse bikamudindiza mu muziki.
Amasezerano si ikiziriko…
Yagize ati “Sha niko byagenze namaze kugenda. Navuga ko impamvu yabiteye ari ubwumvikane buke, habayeho kutubahiriza ibyo twumvikanye mu masezerano. Ntabwo babyubahirije mpitamo kugenda. Erega amasezerano ntabwo ari ikiziriko, igihe kiragera agaseswa”
Nubwo hari amakuru avuga ko ubwumvikane buke hagati ya Bruce Melody na Super Level bushingiye ku mafaranga , we avuga ko nta kibazo na gito cyabayemo ahubwo ngo umuzi wa byose ni ‘ubusumbane’ mu bahanzi bakorana n’iyi nzu.
Ubusumbane, ni wo muzi
Yagize ati “Nta kibazo cy’amafaranga kirimo, mu masezerano twagiranye harimo ko hari bike ngomba kubishyura kandi ndabyemera ko ngomba kubyishyura. Nta kindi kibazo kirimo. Mu magambo make mu byatumye ngenda ni ‘ubusumbane’ hagati y’abahanzi”
Bruce Melody asezeye muri Super Level nyuma y’igihe kigera ku myaka ibiri yari agiye kumaramo dore ko yatangiye gukorana na yo ahagana muri Gicurasi 2013.
Ku rundi ruhande, Ama G The Black na we avuga ko asa n’uwamaze kuvamo gusa akemeza ko bisa nk’aho atigeze akandagiza ikirenge muri Super Level.
Ama G yahunze ipyinagaza
Uyu muraperi avuga ko ahunze itonesha no gushyira imbere inyuma za bamwe mu bakorera muri Super Level abandi ‘bagapyinagazwa’ kandi nta cyizere cy’uko na bo bazashyirwa ku ibere.
Yagize ati “Sha ibya Super Level ndumva nta kintu mfite nabivugaho. Nanjye ni nkaho nagiye, ese ubundi ni gute mvuga ko navuye muri Super Level buriya nayibayemo ra? Nako nayinjiyemo tu. Ariko icyo navuga ni uko hariya hantu habamo itonesha rikomeye”
Ama G The Black ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Nyabarongo’, avuga ko anenga cyane ipyinagazwa rikorerwa bamwe mu bahanzi nyamara hari abandi bahora ku ibere.
Yagize ati “Habamo itonesha no gupyinagaza abahanzi mu buryo bukomeye. Aho kugira ngo mbeho mpyinagazwa, nagenda nkajya gukora ibyanjye nazapyinagara nkamenya ko ari njye wipyinagaje.”
Hakizimana Amani wiyise Ama G, avuga ko nta kintu na kimwe yungukiye muri Super Level mu mezi akabakaba atanu yari agiye kumaramo dore ko yinjiyemo byeruye muri Nzeli 2014.
Yagize ati “Nonese buriya navanyemo iki? Na ‘Nyabarongo’ nayikoze ntarasinya amasezerano kandi natanze amafaranga, navuga ko nta kintu na kimwe mvanyemo. Nonese wowe ubona ari iki navanyemo? Ese abahanzi ba Super Level mwebwe ntabwo mwibonera? Ni birebire”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Super Level buvuga ko nta tonesha no gupyinagazwa biba muri iyi nzu dore ko buri muhanzi afite kontaru ye bwite ndetse ibyo akorerwa cyangwa agezwaho bikaba bijyanye n’amasezerano aba yarasinyanye na Label.
Super Level irabivugaho iki?
Iraguha Prosper, umwe mu bakurikiranira hafi inyungu za Super Level, yemeje ko Bruce Melody yanditse asezera gusa bon go bamufata nk’ugihari.
Yagize ati “Navuga ko Melody ataragenda, hashize nk’iminsi itatu yanditse ibaruwa isezera. Ntabwo turayisubiza, yanditse avuga ko avuye muri Super Level ngo kuko itari kumuteza imbere uko abyifuza. Ariko burya kuvuga ngo ntacyo Super Level yamugejejeho ni ukwirengagiza, muzi uko Bruce Melody yaje amezi, ndetse n’ibyo yakorewe biragaragara”
Ubu buyobozi ngo ntabwo buzi kugenda kwa Ama G ndetse ngo n’itonesha avuga riba muri Super Level ngo nta rihari.
Yagize ati “Ama G we ntabwo tuzi niba yagiye. Iryo tonesha ryo ntaryo pe, ntaryo. Buri muhanzi akorerwa ibijyanye na contact ye”
Super Level isigayemo abahanzi batatu, Urban Boyz, Mico na Fireman(benshi bafata nka Baringa)



















TANGA IGITEKEREZO