00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Miss Rwanda yitabiriwe n’umukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 February 2022 saa 06:47
Yasuwe :

Mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abazahagararira Intara y’Amajyepfo mu Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, mu bitabiriye hagaragayemo umukobwa witwa Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Uwimana ni umwe mu bakobwa 47 bitabiriye iri jonjora ryo gushakisha abahagararira Amajyepfo.

Uyu mukobwa yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka aherekejwe n’umusemuzi wamufashaga kuganira na bo.

Abajijwe impamvu yitabiriye iri rushanwa yagize ati “Impamvu naje mu irushanwa rya Miss Rwanda nagiraga ngo mbone urubuga bwo gushishikariza abana bafite ubumuga gutinyuka bakitabira aya marushanwa.”

Uwimana yakomeje asobanura ko bagenzi be bafite ubumuga yifuza kubafasha kumva ko na bo bakwiye kwiteza imbere binyuze mu kwitinyuka.

Ati “Nabakangurira kuza muri Miss Rwanda kandi nkabazamura kuko kenshi na kenshi, usanga bakeneye iterambere nk’iry’abandi.”

“Usanga bahezwa mu ishuri cyangwa aho bajya hose ukabona babuze ubasemurira.”

Uwimana yavuze ko impamvu yatumye yitabira Miss Rwanda akabikora ariwe wa mbere ari uko yumvise akwiye kwitinyuka.

Yagize ati “Benshi bakunze kwitinya ariko nkanjye wize mu ishuri ry’abafite ubumuga nagize amahirwe yo gutinyuka binshishikariza kuba naza kwitabira iri rushanwa.”

Abagize Akanama Nkemurampaka bamubazaga, akabumva ariko yajya gusubiza agakoresha amarenga, umusemuzi we akamusemurira.

Nyuma yo kubazwa no gusubiza ibibazo yabajijwe, Uwimana yahawe ‘YES’ eshatu.

Munyaneza James uri mu bagize Akanama Nkemurampaka, yavuze ko Uwimana yagize umuhate wo kwitinyuka akaba abereye abandi urugero.

Miss Mutesi Jolly na we yunze mu rya Munyaneza avuga ko umuhate Uwimana yagize wo kwitinyuka ukwiye kubera abandi urugero.

Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutavuga yitabiriye Miss Rwanda
Uyu mukobwa yavugaga akoresheje amarenga
Uwimana yavuze ko yitabiriye Miss Rwanda ashaka gutinyura bagenzi be bafite ubumuga bwo kutavuga
Bwa mbere Miss Rwanda yitabiriwe n’umukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga
Yari afite uri kumusemurira kugira ngo abashe kumvikana n'abagize Akanama Nkemurampaka
Uwimana n'umusemuzi we imbere y'Akanama Nkemurampaka

Amafoto: Miss Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages