00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkende yumye munsi y’uburiri, intandaro y’amahari hagati ya Mbonabucya na Thandi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 5 May 2015 saa 02:13
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi ishize batandukanye, Mbonabucya n’umugore witwa Brenda Thandi Mbatha biteguraga kurushinga barakataje mu guterana amagambo ari nako ukuri kw’icyabyaye amahari hagati yabo gikomeza guhishurwa.

Bakimara gutandukana, Desire Mbonabucya wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi muri 2004 yakoresheje imvugo izimije ariko agashyira mu majwi Thandi Brenda ko akoresha amarozi n’imbaraga za shitani ngo ni imwe mu mpamvu zikomeye zatumye azibukira akareka ibyo gukundana na we.

Kuri iyi ngingo y’uko Mbatha akoresha amarozi n’imyuka mibi ari nacyo cyaba cyarateye Mbonabucya kuvanamo akarenge, ntiyigeze agira icyo avuga ku byo ashinjwa ahubwo yita cyane mu kugaragaza ko uyu musore ari umwambuzi wamuteresi agamije kumuvanaho ifaranga gusa.

Amakuru IGIHE ifitiye gihamya, yemeza ko intandaro y’amahari yavutse hagati y’aba bombi, ngo byakomotse ahanini ku nkende Desire Mbonabucya yabonye munsi y’igitanda cya PDG Thandi bimutera ubwoba ndetse kuva uwo munsi ngo nibwo impagarara zavutse.

Mbonabucya wari usanzwe ufitanye utubazo na Thandi ari ko mu minsi ya nyuma yo gutandukana kwabo bungwa n’inshuti. Ngo kuva bakundana , igihe cyose Mbonabucya yasuraga Thandi hari icyumba bararanagamo ariko ngo si cyo cye bwite . Ngo hari ikindi cyumba cya nyir’urugo[PDG Thandi] cyahoraga gishashe ndetse kikabamo na Televiziyo ivuga amasaha 24 kuri 24.

Nyuma yo kwiyunga kwabo bakavanaho tumwe mu tubazo twabashwanishaga, ngo Thandi yemereye Mbonabucya bajya kurarana muri icyo cyumba atapfaga gukandagiramo mbere. Icyatunguye Mbonabucya akigeramo, ngo ni uko ubwo yiyamburaga kugira ngo aryamye yavanyemo impeta iramucika igwa hasi, mu kunama ngo ayitore akubitana [n’inkende yumye yabaga munsi y’igitanda cya Thandi]. Yabaye nk’ukubiswe n’inkuba.

Iruhande rw’iyo nkende, ngo hari hateretse isahani iriho ibiryo ku buryo byagaragaraga ko ifite umuntu ushinzwe guhora ayizanira amafunguro nubwo bwose yari yarumagaye ndetse itakigira ubuzima.

Umusore abajije Thandi iby’iyi nkende, ngo baratonganye bikomeye cyane hafi yo kurwana. Mu magambo make, Thandi ngo yabwiye Mbonabucya ko ‘iyo nkende ishinzwe Protection(kurinda) y’inzu ye.

Kuva uwo munota kugeza ubu, ibya Thandi na Mbonabucya byahise birangira.

Ku ruhande rwa Thandi , we akomeza ashimangira ko atigeze akundana na Desire Mbonabucya ndetse ko ntacyo bari kuzageranaho. Nubwo undi amushinja gukoresha amashitani, we yita Desire umwambuzi w’umukene udafite naho aba.

Thandi Mbata yagize ati “Ubundi ni umuntu uhemuzwa no kuba nta kazi afite, kuba nta bushobozi afite kandi inaha i Burayi ntibiba byoroshye, noneho rero n’uriya mushahara wa chomage (amafaranga bagenera abatagira akazi) akawukoresha mu bibazo byo gushaka divorce (gatanya) n’umugore bari barashakanye. Ariko njyewe aza iwacu yaje bigaragara ko yazanywe n’amafaranga kuko yaje aterura ibihumbi umunani by’ama euros (arenga miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda), yaka amafaranga buri munsi..."

Mbatha Thandi ahamya neza ko ibyo Desire akora byose abiterwa no kuba yaramwimye urukundo yamusabye agahitamo kumuharabika no gusiga izina rye icyasha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages