Ibirori by’ubukwe bw’umuririmbyi Kavutse Olivier na Amanda Fung byabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rubavu ahari hateraniye abantu babarirwa mu gihumbi. Ubukwe bwabo bwabaye kuwa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2016.

Ubukwe bwa Kavutse na Amanda bwabereye mu bihugu bibiri. Muri Gicurasi 2016 basezeranye imbere y’amategeko muri Canada hanyuma kuwa 9 Nyakanga 2016 bambikanye impeta mu rusengero.

Aba bombi basezeranye imbere y’Imana mu Mujyi wa Rubavu mu Itorero New Life Bible Church gusa ibirori byabereye ku kiyaga cya Kivu. Imiryango ya Amanda Fung yo muri Canada yari yaje kubashyigikira, cyo kimwe n’abo muri Hong Kong aho uyu mukobwa akomoka.

Kavutse na Amanda basezeraniye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu
Kavutse na Amanda basezeraniye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu

Mu muhango wo gusezerana kwabo, byari ibirori binogeye ijisho, byabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu kuva bitangiye kugeza bihumuje. Nyuma yo kwambikana impeta y’urudashira, habaye igitaramo gikomeye cyo guhimbaza cyarangiye ahagana saa sita z’ijoro.

Mu Gushyingo 2015 nibwo Olivier Kavutse yambitse Amanda Fung impeta y’urukundo bemeranye kuzarushinga. Kavutse Olivier na Amanda Fung bari bamaze imyaka itanu bamenyanye, beruye ko bari mu rukundo mu mwaka wa 2014.

Umuryango wa Amanda ubwo wazanaga umugeni
Umuryango wa Amanda ubwo wazanaga umugeni
Kavutse ashyikirizwa umugeni we
Kavutse ashyikirizwa umugeni we
Ubukwe bwabo bwatashywe n'abantu benshi
Ubukwe bwabo bwatashywe n'abantu benshi
Abarundi basusurukije ibirori bya Kavutse na Amanda
Abarundi basusurukije ibirori bya Kavutse na Amanda
Ubukwe bwabo bwabereye ku Kivu kuva butangiye kugeza busojwe
Ubukwe bwabo bwabereye ku Kivu kuva butangiye kugeza busojwe
Amanda, umugore wa Kavutse Olivier
Amanda, umugore wa Kavutse Olivier
Kavutse yari afite akanyamuneza ku maso
Kavutse yari afite akanyamuneza ku maso
Basezeranye nyuma y'imyaka itanu bakundana
Basezeranye nyuma y'imyaka itanu bakundana
Umunezero wari wose
Umunezero wari wose
Umunsi w'amateka
Umunsi w'amateka
Uyu Murundi yemeje benshi mu murishyo w'ingoma ayiteretse ku mutwe
Uyu Murundi yemeje benshi mu murishyo w'ingoma ayiteretse ku mutwe
Ubukwe bwasojwe n'igitaramo cyo guhimbaza
Ubukwe bwasojwe n'igitaramo cyo guhimbaza
Abageni bishimira umunsi w'ubukwe bwabo
Abageni bishimira umunsi w'ubukwe bwabo

Foto: Jonathan Lau