Iki gitaramo cyateguwe na Konka Group kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi 5000 kuri buri muntu.
Nk’uko ubuyobozi bwa Konka Group ari nabwo bwateguye icyo gitaramo bwabitangaje ngo hazaba hari agashya kuko abakobwa cyangwa abakundana (couples) bazaba bambaye neza bazahabwa ibihembo bishimishije kuri uwo munsi.
Hazaba hari abakempurampaka bashinzwe kureba imyambarire ari nabo bazemeza abambaye neza bagomba guhembwa. Uretse abahanzi, hazaba hari intyoza mu kuvanga imiziki ( Djs ) bakomeye nka DJ Kadir, DJ Pius, DJ Africa na DJ Brek.
Umushyushyarugamba (MC) muri icyo gitaramo azaba ari Kate Gustave .



















TANGA IGITEKEREZO