00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless azaririmba mu gitaramo cy’impanuro ku bashakanye n’abenda kurushinga

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 25 July 2015 saa 10:21
Yasuwe :

Butera Knowless azaririmba mu gitaramo kigenewe gutanga impanuro ku bashakanye ndetse n’abenda kurushinga ,kigamije kongera kubyutsa urukundo mu miryango no gushimangira ubumwe mu ngo.

Igitaramo cyateguwe na Diamond Events Ltd gifite insanganyamatsiko igira iti “I do and I still do” kizabera kuri The Manor Hotel i Nyarutarama tariki ya 8 Kanama 2015 aho cyatumiwemo inzobere ikomoka muri Canada mu mibanire y’abantu no kunga imiryango.

By’umwihariko umuhanzi Butera Knowless uzwi mu ndirimbo z’urukundo akaba n’umwe mu bahanzi b’igitsinagore bahagaze neza mu Rwanda , ategerejwe muri iki gitaramo aho azafatanya n’itsinda EX-Link International rizwi mu muziki wa classic.

Charlotte Manzi ushinzwe gutegura icyo gitaramo yatangajeko impamvu yatumye bategura iki gitaramo ngo ni gahunda izakomeza yo kubaka urukundo mu bashakanye no mu miryango by’umwihariko.

Yagize ati” Impamvu twatekereje gukora bene iki gitaramo ni ukongera kubyutsa urukundo mu bashakanye kuko twifuza ko imiryango yakongera gukundana bushya, abagabo bamenyereye ko aribo basohoka gusa, abagore nabo bumva ko iyo bajyanye n’abagabo mu bukwe aribwo baba basohotse bakumva bihagije”

Yongeraho ati “Iyo nzobere izaganiriza imiryango ukuntu bagomba kubaho kugeza mu busaza ndetse n’abenda kurushinga bazamenya uko bakwiye kuzitwara nibubaka ingo.”

Hanateguwe ibihembo kuri couple izaza yambaye neza muri icyo gitaramo kandi ko ari n’umwanya wo kwishimana ku miryango itandukanye itajya ihura ngo iganire.

Knowless ategerejwe muri iki gitaramo

Kwinjira muri icyo gitaramo ni ibihumbi icumi(10,000) na 15,000rw muri VIP. Igitaramo kizatangira saa moya z’umugoroba , abazacyitabira bose bazaba bambaye amabara y’umutuku n’umukara nk’amabara akunda gukoreshwa hizihizwa umunsi w’abakundana.

Kampani Diamond Events Ltd yateguye icyo gitaramo ifite gahunda yo kwibanda ku bikorwa bihuza abubatse imiryango cyangwa abantu bakuze muri rusange kuko basanze hari ibitarmo byinshi urubyiruko rwibonamo ariko abakuze ntibabyibonemo.

The Manor Hotel ni umuterakunga umwe mu baterankunga b’icyo gitaramo ndetse n’itsinda risanzwe risusurutsa abayigana rizwi ku izina rya EX-Link International naryo rizaba rifasha umuhanzi Butera Knowless gushimisha abitabiriye icyo gitaramo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages