– “Nkiri inkumi nari mwiza, nanze gushaka niyegurira Imana”
-Amaze imyaka 65 yaranze gushaka umugabo nkana
-Ni icyifuzo yasabye Imana kuva akiri umwangavu
-Ubuzima bwe bwubakiye ku isengesho no kurera imfubyi z’u Rwanda
– Yari abisangiye na murumuna we Kamaliza watabarutse
-Abayeho ubuzima butangaje n’imfubyi 17 arera
Avuka mu nda imwe n’umuhanzi Kamaliza witabye Imana mu 1996 azize impanuka. Umurebye ku maso, ni umukecuru ufite itoto, wabayeho mu buzima budahangayitse, uhorana ishapure mu ntoki agakunda kuganiriza abana bakunze kuba bamushagaye mu rugo.
Ubwo IGIHE yamusuraga aho atuye ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, twasanze yicaye mu ruganiriro ashagawe n’abana arera buri wese yamubariraga inkuru z’ibyo yabonye, abakiri ibibondo bo bamubaza ibibazo byiganjemo ibikomeye nka ‘Imana iba hehe?, Tuzajya mu ijuru ryari?’ kandi bose akasubiza mu mvugo yumvikanamo urukundo.
Ni mu nzu ubona ko imaze igihe yubatswe urebeye ku isakaro n’inkuta z’inyuma, uyinjiyemo ubona imitako yiganjemo amashusho ya Bikiramariya na Yezu, ishapure nini, ifoto ya Perezida Kagame na bamwe mu ntwali zabohoye u Rwanda.
Ati “Iyi nzu nayihawe na Cartas mu 1996 murumuna wanjye Kamaliza amaze gupfa, mbere nabanaga na we ku Kimihurura, kuko nareraga imfubyi nta handi nari kuzijyana.”
Mariya wakuze yariyeguriye Imana ndetse aca ukubiri no gushaka umugabo, yatangiye kurera imfubyi akiva i Burundi aho umuryango wabo wari warahungiye. Yabishyizemo ingufu cyane murumuna we amaze gushinga umuryango ‘Girubuntu Kamaliza’ witaga ku mfubyi za Jenoside.

Afite imfubyi 17 arera
Ati “Tukiva i Burundi umuryango [FPR] wasabye ababishaka kujya mu bigo by’imfubyi kurera, ni gutyo nagiye i Nyamata ari naho natangiriye. Kamaliza we yari yaragiye ku itabaro ntabwo twari tuzi aho aba, yaje urugamba rurangiye.”
Kamaliza amaze gupfa, imfubyi yafashaga zagiye mu kaga gakomeye gusa zigobokwa na Mariya waharaniraga ko izina n’ibikorwa bya murumuna we bitazazima.
Ati “Amaze[Kamaliza] gupfa abana yareraga batandatu nahise mbafata mbana na bo, nyuma nagiye nongeramo abandi ubu mfite 17. Mu bo yasize harimo umwe babanye , we aramwibuka cyane.”
Abana 17 arera, harimo umwe uherutse gushinga urugo wanarangije kurangiza Kaminuza, batandatu barangije mu mashuri y’imyuga mu gihe abandi bakiri mu mashuri yisumbuye.
Nta bushobozi na buke afite bwo kureresha izi mfubyi, nta kazi cyangwa imitungo afite byamuha amafaranga ahubwo ngo agobokwa n’abagiraneza cyo kimwe n’abo basengana.

Ati “Ikibazo ni ubushobozi, ariko ngira amahirwe nkabona umuntu arantunguye akazana umufuka w’umuceri, undi mu bo dusengana agafata umwana akamwishyurira ishuri. Ni gutyo Imana impa umugisha […] Babayeho neza kandi nta kibazo, Mariya ni umubyeyi.”
Ikintu gikomeye yifuza mu buzima
Mu bibaho byose ku Isi, ngo ahora ahanze amaso imiryango ifasha n’abagiraneza ngo arebe ko hazagira umugoboka akamuha inzu arereramo izi mfubyi. Kuba nta nzu yabo bwite bafite, Mariya ahorana impungenge ko umunsi azapfa bajya mu kaga.
Ati “Iyi mbano ni iya Cartas, si iyanjye, ubwo umunsi nzagenda [nzapfa] abana banjye bajya he? Byazantera agahinda babaye mayibobo.”
Kuki yanze gushaka umugabo?
Kuva akiri umwangavu kugeza yujuje imyaka 65, Mariya ngo yasabaga Imana kumuvanamo ibitekerezo byo gushinga urugo. Yakuze yifuza kwiyegurira Imana atabanje kuba umubikira, yabikoze nkana kugira ngo azabe umubyeyi w’imfubyi.
Ati “Ndi umukobwa, sinigeze nshaka umugabo cyangwa ngo mwifuze. Nabisabye Imana kuva nkiri muto, nifuzaga kuzarerera u Rwanda, numvaga nifuza kuzaba umubyeyi w’mfubyi.”

Arongera ati “Nakuza nsenga cyane, nasabaga Imana ngo sinzashake umugabo kandi ndanezerewe.”
Na Kamaliza kwari uko…
Kamaliza akiri muto mu rungano bamwitaga ‘Parakomando’. Yarangwaga n’ibitekerezo by’abagabo kandi akiyumvamo cyane imitekerereze ya gisirikare. Nubwo yagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu atorotse umuryango, bakimenya ko yagiye mu Nkotanyi ngo ntibatunguye.
Ati “Na we nabonaga nta gitekerezo yari afite cyo gushaka umugabo. Yakundaga gusenga, akita cyane ku mfubyi […] akiri muto twamwitaga Parakomando kuko yiyumvagamo cyane igisikare.”

“Sinigeze mbona umusore wamuterese, yahoraga atekereza ibintu biteza imbere u Rwanda. Iby’abasore ntiyabijyagamo.”
Icyo yibukira kuri Kamaliza
Kamaliza na Mariya bavuka mu muryango w’abana umunani, abasore batatu n’abakobwa batanu. Kamaliza ni we umugwa mu ntege akaba n’umuhererezi w’umuryango.
Mu myaka bamaranye amuzi nk’umukobwa w’umunyembaraga utaracikaga intege mu byoroshye n’ibikomeye, yakundaga cyane gusenga no kwita ku bababaye.
Ati “Yarasengaga, yari umunyembaraga kandi agakunda abantu. Ndamwibuka cyane, yari intwari.”
Hejuru ya byose amuzi nk’umuhanzi w’umuhanga wajyaga mu nganzo adahatiriza. Ubuhanzi Kamaliza ngo yabukomeye kuri nyina na we wari umuhanga mu kuririmba.
Ati “Yari umuhanga cyane, yafataga gitari nkumva ahise acuranga indirimbo kandi ayihimbiye aho. Na Mama yari umuririmbyi, yari umuhanga cyane ni ho yabikomoye.”
Amateka avunaguye ya Kamaliza
Mutamuliza Annonciata yavutse ku itariki ya 25 Werurwe 1954 kuri Rusingizandekwe Leandre na Mukarushema Berenadeta. Yavukiye ku musozi wa Rukara muri Runyinya, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.
Mu 1959 we n’umuryango we bahungiye mu Ngagara i Burundi ari naho yize amashuri abanza. Mu 1968, nyina yitabye Imana bitumye se amwohereza kwa mukuru we witwa Ana Mariya Murekeyisoni wari warashakiye muri RDC kuko yabonaga Kamaliza akeneye uwajya mu cyimbo cya nyina.
Yahise akomerezayo amashuri yisumbuye mu ishuri ry’i Lubumbashi ari nabwo yatangiye kuririmba mu makorali ya Kiliziya Gatolika. Ibikorwa by’umuziki wa Kamaliza ntibyashimishaga nyina wabo Anna Mariya babanaga.

Mu gushaka uburyo yava mu by’umuziki, yashatse kumushyingira atabishaka undi na we ahita asaba uruhushya rwo kujya i Bujumbura, guhera ubwo ntiyagarutse i Lubumbashi. Yaje no guhita abona kazi muri Minisiteri y’Imari i Bujumbura. Mu gihe cy’ikiruhuko kigufi ndetse na nyuma y’akazi yiyibutsa iby'umuziki no kwifata amajwi kuri cassettes yifashishije radio yari yarahawe n’umwe mu nshuti ze witwa Tereza.
Mu 1990 yanogeje umugambi wo kujya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yagiye yitwaje gitari ndetse yaririmbiraga abasirikare bagenzi be mu kubatera akanyabugabo no mu bitaramo by’Itorero Indahemuka yabaga ari mu bahanzi bakunzwe.
Nyuma yo kugera mu gihugu yakomeje umuziki ndetse atangira ibikorwa byo gufasha imfubyi anashinga umuryango yise ‘Girubuntu Kamaliza’ abigiriwemo inama na Nzambazamariya Veneranda wari inshuti ye magara.
Ku itariki ya 5 Ugushyingo 1996, yakoze impanuka ikomeye ubwo yavaga i Burundi aje gusura umuryango we mu Rwanda. Yapfuye afiye ipeti rya Sergent.







Ibitekerezo 0