00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kundwa Doriane ni we Nyampinga w’u Rwanda 2015 (Amafoto na Video)

Yanditswe na

Murungi Sabin& Kalinda Brendah

Kuya 21 February 2015 saa 11:20
Yasuwe :

Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Kundwa Doriane w’imyaka 19 y’amavuko ureshya na 1.74, akaba ari mu bari bahagarariye Intara Amajyaruguru. Igisonga cya Kabiri cyabaye Akacu Lynca naho igisonga cya mbere kiba Uwase Vanessa Raissa.

Irushanwa ryatangiye kuwa 10 Mutarama 2015 i Musanze, ahabereye igikorwa cyo gutora abakobwa batanu bahagarariye Intara y’ Amajyaruguru.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hatowe Uwase Amanda Melissa, Kundwa Doriane, Asifiwe Florence, Uwase Colombe na Mugeni Ines (waje gusezera asimburwa na Rubazinda Yvette).

Bidatinze izindi Ntara zaje gukurikiraho maze mu Burengerazuba hatorwa Umutoniwase Flora, Mpogazi Vanessa, Gasana Darlene, Igihozo Kalisa Sabrina na Umutoni Colombe.

Hakurikiyeho Intara y’Amajyepfo , yari ihagarariwe na Giriwanyu Ruzigana Joelle, Mukunde Belinda, Bagwire Keza Joanah na Ingabire Divine.

Naho Intara y’u Burasirazuba hatorwa Akacu Linker, Naringwa Mutoni Fionah , Umuhoza Nadette , Mutoni Barbine na Uwimana Ariane

Amajonjora yasorejwe i Kigali ku itariki ya 24 Mutarama 2015 ahatowe abakobwa Uwase Vanessa Raissa wagize amanota 88.6%, Hitayezu Belyse wagize amanota 85.9%, Nyiranganzo Annick Lachance wagize amanota 81.6%, Mutoni Jane wagize amanota 81.3% na Rudasingwa Umuhoza Negritta wagize amanota 80.3%.

Abagize akanama nkemurampaka muri Miss 2015 ni Masamba Intore, Miss Akazuba Cynthia, John Bunyeshuri na Branche Majoro

Ku isaha ya saa tanu n’iminota 55 nibwo akanama nkemurampaka kemeje ko umukobwa witwa Kundwa Doriane ari we ubaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2015. Akaba ahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki SX4, umushahara w’amadorali 1000 buri kwezi azajya anyuzwa kuri konti ye muri COGEBANQUE, n’ibindi bihembo bitandukanye.

Abakobwa batsinze ni:

  Ihozo Kalisi Sabrina : Miss Photogenic
  Kundwa Doriane: Miss Popularity
  Bagwire Keza Joannah: Miss Heritage
  Gasana Darlene : Miss Congeniality
  Mutoni Balbine: Igisonga cya Kane
  Fiona Mutoni Naringwa: Igisonga cya Gatatu
  Akacu Lynca: Igisonga cya Kabiri
  Uwase Vanessa Raissa: Igisonga cya Mbere
  Kundwa Doriane: Nyampinga w’u Rwanda

UKO IGIKORWA CYAGENZE:

Abayobozi ba Banki ya Cogebanque, umuterankunga mukuru wa Miss Rwanda 2015 yatanze amafaranga y’u Rwanda 35,000,000 nabo bari kuri Serena Hotel ahari kubera iki gikorwa.

Safi Madiba akihagera yabanje kubura icyicaro
Umuyobozi w'Ikigo cy'Ingoro z'Igihugu z'Umurage w'u Rwanda na we arahari

Minisitiri w’Umuco na Siporo ,Joseph Habineza n’umugore we bamaze kugera muri Serena Hotel.


 Ku isaha ya saa 7h24 nibwo MC Nkusi Arthur, Lion Imanzi na Makeda bahamagaye abakobwa 15 ngo biyerekane bwa mbere. Aba bakobwa buri wese ari gutambuka imbere abamushyigikiye bakamukomera mu mashyi. Bigaragara ko aba bakobwa bose bitoje bihagije, nta gihunga bafite ku maso ndetse buri wese arerekana ko yiteguye kwegukana ikamba


 Abakobwa bahatanira ikamba bari gufatanya n’abahanzi Tonzi, Mariya Yohana na Ciney baririmbye indirimbo ya Miss Rwanda 2015.

 Hagezweho umurishyo w’ingoma za Kinyarwanda. Aba bakaraza ni abo mu Itorero Urukerereza.


 Abahatana uko ari 15 bagiye kwiyerekana mu mwambaro wa Kinyarwanda.

 Abakobwa bagiye gutangira kubazwa ibibazo ngo hasuzumwe ubumenyi bwa buri wese.

Abakobwa barasubiza ibibazo bitandukanye byibanda ku muco nyarwanda
Producer Piano, Tracy wo muri TNP, Uncle Austin n'uwaje amugaragiye
Danny Vumbi n'umugore we
Cogebanque niyo muterankunga mukuru w'igikorwa
Aba bakobwa bigishijwe byinshi ku muco nyarwanda

 Hakurikiyeho umuhanzi Danny Vumbi mu ndirimbo ye ’Ni Danger’. Ayiririmbye mu buryo bwa ’Live’ yicurangira gitari.

 Umuhanzi Jules Sentore ni we ukurikiyeho, akaba ahereye ku ndirimbo ya Kidum.


 Abakobwa bose uko ari 15, buri wese ari kwiyerekana mu myambaro y’ibirori. Buri mukobwa yiyerekanye mu myambaro y’ibirori ataramana na Jules Sentore mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo nka ’Udatsikira’

Belyse Hitayezu abyinana na Sentore
Uwase Vanessa Raissa na bagenzi be
Uwase Colombe na bagenzi be mu mwambaro w'ibirori
Abakobwa bose bihagazeho
Hari abakurikiraniye uyu muhango hanze ya Salle hifashishijwe ikoranabuhanga

 Abakobwa bari kubazwa ibibazo ku ngingo zitandukanye mu ndimi z’amahanga, Igifaransa n’Icyongereza.

N'abanyamahanga bafite amatsiko menshi bategereje kumenya 'Miss Rwanda 2015'

 Abagize akanama nkemurampaka bagiye mu mwiherero guteranya amanota ngo barebe uwahize abandi yambikwe ikamba rya Miss Rwanda 2015.

 Abahanzi baturutse muri Nigeria baririmbye bakoresheje CD.


 Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe n’abamugaragiye mu mwaka ushize nabo bari muri ibi birori.

 Herekanywe filime ’Brewery of a Rwandan pot’ yahuriwemo na Ramsey Nouah(icyamamare muri Nigeria) n’ibyamamare mu Rwanda bitandukanye birimo Miss Mutesi Aurore n’abandi batandukanye. Izarangira itwaye akayabo k’amadorali miliyoni imwe n’igice.

 Hope wegukanye Tusker Project Fame ni we ukurikiyeho mu gutarama akaba ahereye ku ndirimbo ’Zirikana’ ya Niyomugabo Philemon.

 Akanama nkemurampaka kari gusobanura uko amanota yatanzwe. Hakurikijwe uko umukobwa yasubizaga ibibazo, uko batambukaga n’ubwiza.

- Abakobwa batanu bagize amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma:

1. Akacu Lynca
2. Uwase Vanessa Raissa
3. Kundwa Doriane
4. Fiona Mutoni Naringwa
5. Mutoni Balbine

 Akanama nkemurampaka kagizwe na Masamba Intore, Miss Akazuba Cynthia, John Bunyeshuri na Branche Majoro kariherereye gateranya amanota ngo hamenyekane umukobwa ukwiye kwitwa Miss Rwanda 2015.

Reba Doriane yambikwa ikamba:

REBA UKO IKI GIKORWA CYAGENZE

Amafoto: Nkinzingabo Jacques

Twitter: @KalindaBrendah, @munyengabesabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages