00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mako Nikoshwa yashenguwe umutima n’imyaka amaze ‘aririmbira agatsi’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 30 March 2016 saa 02:25
Yasuwe :

Makombe Joseph [wiyise Mako Nikoshwa] afite agahinda kamushengura umutima nyuma y’imyaka irenga 12 ishize akora umuziki nta gikombe cyangwa urupapuro arahabwa nk’ikimenyetso kigaragaza ko ari umuhanzi.

Mu mvugo yumvikanisha agahinda no guta icyizere, Mako Nikoshwa avuga ko atiyumvisha icyo abura ngo na we agaragare mu bahanzi bajya mu marushanwa y’umuziki n’abahabwa ibihembo.

Ati “Ni agahinda gakomeye, birenze agahinda nsigaye mbyibuka nkagira ikiniga. Na we ibaze uri umuhanzi uko wabyifatamo! Natangiye kuririmba muri 2004, urumva imyaka icumi irarenze ndirimba ariko nta gihembo cyangwa byibuze igikombe cya palasitike [soma plastique] giteretse iwanjye nk’umuhanzi!”

Umubajije icyo abona azira, asubizanya agahinda ko “ari imvune z’amateka”. Ati “Mu ngingo imwe njye mbona nzira za nkurikizi z’amateka [...] Sinicuza ko nabaye Umunyarwanda kuko ni njye wafashe umwanzuro ndavuga ngo ‘reka ntahe’, byose ni ukubyakira.”

Mako nikoshwa yavutse mu 1974, yatangiye kuririmba muri 2004 akiba muri Uganda. Yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Ni nde’ , yakurikijeho iyitwa ‘Mariya Roza’ yaririmbanye n’Umunya-Uganda Godfrey Seguya [Kayibanda].

Ntiyumva icyo abura ngo na we aboneke mu bahanzi bahatanira PGGSS nyamara abagiye batoranywa mu myaka itandatu ishize abarusha igikundiro no gukora cyane.

Ati “Nk’abatora ntibanshyiremo koko bagendera kuki? Ukabonamo abana batangiye ejobundi batanazwi kandi njye ntibanantekerezaho. Mu bahanzi baherutse gutorwa ubu ni nde undusha gukundwa? Ni nde uzwi nkanjye mu Rwanda? Ni akarengane katafite aho gashingiye.”

Mako Nikoshwa, ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Agaseko”, “Nkunda Kuragira”, “Bonane”, “Umutima waraye Umpondagura”, “Mariya Roza” n’izindi.

Mariya Roza, indirimbo ya Mako Nikoshwa yakanyujijeho


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages