Michael Ross Kakooza wo muri Uganda benshi bamenye ku ndirimbo ‘Yooyo’ agiye kumara icyumweru i Kigali. Yaje kuhakorera ibitaramo bitandukanye no gusoza imwe mu mishinga ya muzika yari ahafite.
Kuri uyu wa Gatatu Mani Martin na mugenzi we Michael Ross bafashe amashusho y’indirimbo bakoranye yitwa ‘East African Queen’. Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Pastor P naho amashusho yayo afatwa na Mariva.
Kuri Mani Martin ngo yiteze kuzabona umubare munini w’abafana muri Uganda biturutse kuri iyi ndirimbo yahuriyemo na Michael Ross umwe mu bahanzi bakunzwe mu Karere.
Ati “Ni ibintu byumvikana, iyi ndirimbo izadufasha twembi, njye by’umwihariko izanyongerera abafana haba mu Rwanda ariko cyane cyane muri Uganda no mu Karere kuko Michael Ross arazwi, ni umuhanga cyane.”
Michael Ross yabwiye IGIHE ko mu minsi amaze mu Rwanda hari byinshi yahakoreye bizamufasha kongera kwigarurira imitima y’Abanyarwanda nyuma y’imyaka igera kuri itandatu yari amaze asa n’utacyumvikana muri iki gihugu dore ko atanahageraga.
Yagize ati “Mu Rwanda nahagiriye ibihe byiza, hari imishinga yanjye bwite nakoze, nabashije kuririmbira abafana banjye inaha mbona ko bakinyibuka. Nabonye ko mu muziki wanjye ngomba kongera nkita kuri Kigali…”

Muri iyi ndirimbo, hari aho Mani Martin aririmba muri Luganda naho mugenzi we Michael Ross akaririmba mu Kinyarwanda.
Michael Ross afashe amashusho y’indirimbo ‘East African Queen’ yahuriyemo na Mani Martin nyuma y’indi yakoreye i Kigali yise ‘Ndakwikundira’. Muri iyi ndirimbo Michael Ross yaririmbyemo Ikinyarwanda ndetse mu mashusho yayo yafatiwe i Kigali uyu muhanzi agaragara ari muri bimwe mu bice byo mu Rwanda, yambaye umwitero Kinyarwanda.
Iyi ndirimbo ya Michael Ross na Mani Martin yakozwe bahujwe na Dj Africano usanzwe akurikirana inyungu z’uyu muhanzi mu Rwanda.
Mu ifatwa ry'amashusho…












Ibitekerezo 0