Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28/02/2014, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu UWAMARIYA Odette ari kumwe n’Abayobozi b’Uturere, Abayobozi b’inzego z’umutekano, Abakozi b’Intara n’Abayobozi b’imirenge bakiriye Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe ndetse na Miss Popularity ari we Yvonne Mukayuhi
mu rwego rwo kubashimira uburyo bahesheje Ishema Intara y’Iburasirazuba mu marushanwa ya Nyampinga 2014.
Muri uyu muhango, Guverineri yabwiye ba Nyampinga ko byateye ishema Ubuyobozi ndetse n’Abaturage b’Intara y’Iburasirazuba kuba aba bakobwa bombi batowe ari abaturage bo muri iyi Ntara.
Mu mpanuro Guverineri Uwamariya yahaye ba Nyampinga yabasabye gukomeza kwitwara neza no kubera urugero urundi rubyiruko.
Mu ijambo rye hari aho yababwiye ati: "the sky is the limit" hari mu rwego rwo kubabwira ko bakomeza kugira intego mu buzima ndetse bagaharanira kuzigeraho kuko kuba barabashije kwegukana ikamba rya miss Rwanda bazagera no ku bindi birenzeho.
Guverineri yabasabye kuba abari b’urugero bagaharanira kutarangwaho inenge ndetse n’imwe mu myifatire mibi ijya igaragara ku bari ishobora gutuma batatira igihango bagiranye n’Abanyarwanda babatoye.
Miss colombe Akowacu ndetse na Mugenzi we Yvonne Mukayuhi bijeje aba bayobozi ko bazakora ibishoboka byose bakabera urundi rubyiruko urugero ndetse no gushakisha icyaruteza imbere.
Miss Colombe yavuze ko yiteguye gufatanya n’ubuyobozi muri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere igihugu.
Kanda hano urebe amafoto menshi yo mu itorwa rya Miss Rwanda 2014
Inkuru Dukesha Eric Muvunyi


















TANGA IGITEKEREZO