00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Rwanda 2022: Nta mukobwa wemerewe kwiyamamariza mu Ntara ebyiri

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 February 2022 saa 02:34
Yasuwe :

Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, nta mukobwa wemerewe kwiyamamaza mu Ntara ebyiri. Ibi byahindutse nyuma y’impaka nyinshi zirimo abanengaga ukuntu umukobwa atsindwa mu Ntara imwe akazenguruka n’izindi ashakisha amahirwe.

Mu myaka yatambutse benshi mu bakurikirana irushanwa rya Miss Rwanda bakunze kunenga ukuntu umukobwa yashoboraga gutsindwa guhagararira Intara imwe, akajya gushakishiriza amahirwe mu yindi.

Nyuma y’igihe bigibwaho impaka nyinshi, ubuyobozi bwa Miss Rwnada bwabwiye IGIHE ko ibi byakorwaga n’abakobwa bitacyemewe.

Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Miss Rwanda, Nimwiza Meghan wavuze ko umukobwa yemerewe gusa kwiyamamariza mu Ntara yiyandikishijemo.

Ati “Uwagerageza kujya kwiyamamariza mu yindi Ntara biroroshye kumumenya kandi rwose ntabwo byemewe.”

Ibi Nimwiza Meghan yabigarutseho nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize hamenyekanye abakobwa 18 bazahagararira Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda2022.

Byitezwe ko mu mpera z’iki cyumweru hazamenyekana kandi abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba.

Igikorwa cyo gushaka abakobwa bazahagararira Intara zose muri Miss Rwanda 2022 bizrangira ku wa 12 Gashyantare 2022 ubwo hazaba hatoranywa abazahagararira Umujyi wa Kigali.

Abakobwa icyenda bahagarariye Intara y'Iburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022
Abakobwa icyenda bahagarariye Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages