Muri iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu bagera mu bihumbi bikabakaba makumyabiri, uyu muhanzi yanditse amateka atazasibama mu mitwe ya benshi.
Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda habereye igitaramo cy’umuhanzi uhafite imizi kikitabirwa kuri iki kigero ndetse benshi bakacyirahira.
Amashusho y’igitaramo Stromae yakoreye i Kigali ntazasibama mu mitima y’urubumbirajana rw’abafana bari baje kumureba, ndetse benshi bemeza ko ari amateka akomeye uyu muhanzi yanditse.
Mu gitaramo yakoze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015, uyu muhanzi waherukaga ku butaka bw’u Rwanda ubwo yari afite imyaka itanu y’amavuko, yagaragajwe ibyishimo n’urugwiro rukomeye.
Mu bihumbi n’ibihumbi by’abafana bari baje kumureba, harimo abayobozi bakuru b’u Rwanda mu nzego zitandukanye, ababyeyi bakuze, abakibyiruka biganjemo ingimbi n’abangavu ndetse n’abana bato bagitangirwa kwiga kugenda.
Yageze ku rubyiniro saa mbili n’igice zuzuye, yakirijwe amashyi n’impindu, buri wese arahaguruka amuha icyubahiro akwiye ndetse benshi bamanitse ibyapa biriho amafoto ye n’amazina ye nk’ikimenyetso cy’ibyishimo bari bamufitiye.
Yahise yanzika n’umuziki ahera ku ndirimbo ye ‘Ta Fête’. Ku maso y’abafana ba Stromae, haba abatuye mu Rwanda n’abari baturutse mu mahanga wabonaga buri wese afite amashyushyu n’inyota yo kumubona aririmbira i Kigali.
Abafana bamweretse ko bakurikirana umuziki we uko bukeye n’uko bwije kuko indirimbo zose yaririmbye baramwikirizaga bakamufasha kuziririmba wumva neza ko bazifashe mu mutwe.
Ubwo Stromae yabaga afashe akaruhuko gato ashaka kuganiriza abafana, buri wese yaracecekaga agatega amatwi ngo yumve icyo uyu muhanzi wamamaye ku Isi avuga. Menshi mu magambo yavugiye ku rubyiniro yari yiganjemo atebya, ayigisha urukundo mu bantu, kwirinda ivangura no gushyira imbere icyiza.
Stromae yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ku Isi. Zimwe mu ndirimbo zishimiwe cyane i Kigali harimo ‘Alors on danse’, ‘Formidable’ na ‘Papaoutai’ ari nazo ahanini benshi bamukunzemo muri iki gihe.
Yanaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze nka "Up Saw Liz" "Alors on danse" "Te Quiero" "House’llelujah" "Peace or Violence" "Silence" "Je cours" "Papaoutai" "Formidable" "Tous les mêmes" "Ta fête" "Ave Cesaria" "Carmen" "Bâtard" "Humain à l’eau" "Meltdown"n’izindi.
Igitaramo cy’i Kigali ni cyo cyasoje urugendo rw’ibitaramo yise ‘Racine Carrée Tour’ yari amazemo amezi agera kuri atanu akorera muri Afurika.
Amafoto: Jean Chris Kitoko



















TANGA IGITEKEREZO