00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Neema yunze mu rya Mutesi Aurore yanga kwambara ‘Bikini’ (Amafoto)

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 9 December 2014 saa 05:34
Yasuwe :

Mu maso y’abaturage b’ibihugu bisaga 100 byari bikurikiranye Televiziyo hatorwa Miss Supranational 2014, Umwali Neema wari uhagarariye u Rwanda yerekanye itandukaniro rye yanga kwambara utwenda two kogana nk’uko bagenzi be 70 babigenje ahubwo akenyera umwitero akimbagira gitore ntacyo yishisha.
Ibyo uyu Munyarwandakazi yakoze yaba yarabikomoye kuri mukuru we Mutesi Aurore na we wahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa mu mwaka wa 2013. Benshi batutse Nyampinga Mutesi Aurore bavuga ko ibyo (…)

Mu maso y’abaturage b’ibihugu bisaga 100 byari bikurikiranye Televiziyo hatorwa Miss Supranational 2014, Umwali Neema wari uhagarariye u Rwanda yerekanye itandukaniro rye yanga kwambara utwenda two kogana nk’uko bagenzi be 70 babigenje ahubwo akenyera umwitero akimbagira gitore ntacyo yishisha.

Ibyo uyu Munyarwandakazi yakoze yaba yarabikomoye kuri mukuru we Mutesi Aurore na we wahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa mu mwaka wa 2013. Benshi batutse Nyampinga Mutesi Aurore bavuga ko ibyo yakoze ari amahano ndetse ari byo byatumye u Rwanda rutahana intoki nsa.

Umwana umuhana ajyayo ntumuhana avayo!

Mu mwaka ushize wa 2013 hari abacunaguje Mutesi Aurore bamushinja gukoza isoni igihugu no kucyandagaza mu maso y’amahanga we akavuga ko ataciye inka amabere.

Mu marushanwa mpuzamahanga, Abanyarwandakazi baba bafite umwihariko

Neema na we wahawe amahirwe yo guhagararira Abanyarwandakazi yafashe umwanzuro wo gukenyera umwitero mu myiyereko yakozwe abakobwa bambaye ‘Bikini’ nk’ikimenyetso cyerekana ko hari umwihariko afite kurusha bagenzi be bose uko ari 70 yari ahanganye na bo.

Nubwo umwitero utukura Neema yari yambaye utabashije guhisha intege ze ngo yambare Kinyarwanda, bisa n’ibyamuhaye umutuzo ndetse yiyerekana ntacyo yishisha gusa nta musaruro byamugejejeho kuko abambaye ‘bikini’ ari bo batsinze we wahisheho uwo mwambaro ataha nta kamba abonye.

Neema ni we mukobwa wenyine muri 71 bahataniraga iri kamba wanze kwambara ‘Bikini’ (umwambaro abakobwa bambara ku mazi cyangwa boga). Uko buri mukobwa yiyerekanaga biri mu byamuheshaga amanota imbere y’akanama nkemurampaka.

IGIHE ntirabasha kuvugana na Umwali Neema ngo asobanure byimbitse icyamuteye kwanga kwambara impuzankano yari yahawe abakobwa bahataniraga iri kamba dore ko ari mu rugendo ava muri Pologne ahabereye iri rushanwa.

Mutesi we ngo yerekanaga indangagaciro z’Abanyarwandakazi

Aganira na IGIHE, Nyampinga Mutesi Aurore yavuze ko ibi yabikoreye kugira ngo yerekane indangagaciro z’Abanyarwandakazi, akanemeza ko nubwo ategukanye umwanya wa mbere, uku kwanga kwambara nk’abandi byatumye u Rwanda rumenyekana kandi neza.

Mutesi ngo yambaye gutya ahesha agaciro u Rwanda

Yagize ati “Biriya nabikoze mbizi kandi mbishaka ikindi ni uko iyo ugiye ahantu nka hariya guhagarira igihugu uba ugomba gukora ibyo ushoboye byose kandi neza, hari ibintu byinshi byatumye mpitamo kwambara kuriya kuko inkuru yaravuzwe cyane ko umukobwa wo mu Rwanda yanze kwambara kuriya bitewe n’umuco w’iwabo.”

Nguwo Mutesi muri bagenzi be na we yerekanye itandukaniro

Yakomeje agira ati “Bo niba babinenga njye ntacyo bintwaye buriya wenda igihe nikigera hazagenda uwo bishimira. Ibyo dukora ntabwo ari ko bose babifata kimwe njyewe nabikoze kugira ngo mpeshe ishema u Rwanda, ubwo ubifata ko nagisebeje(igihugu) cyangwa nabigenje nabi bambabarire.”

Mutesi wanze kwambara ‘Bikini’ bwa mbere nta gihembo yatahanye, mugenzi we Neema wakurikije ibye, na we yatahiye aho. U Rwanda rwari ruhagarariwe n’umukobwa wanze kwambara ‘Bikini’, ntirwageze mu bihugu 50 bya mbere, ndetse na Aurore ni ko byamugendekeye.

Abakobwa 70 bambaye 'Bikini', Neema arabyanga
Buri wese yifotozaga mu buryo bwe....
Buri mukobwa yerekanaga ko nta gihunga mu mwambaro wo kogana
Buri mukobwa yashakishaga amanota kubura hejuru
Umuhindekazi Asha Bhat ni we wambitswe ikamba rya Miss Supranational 2014
Umunya-Ukraine ati "Ndabakunda"

Umunyarwandakazi aje irushanwa ryahinduye isura...

Umunyarwandakazi agezweho yaje akenyeye
Uwa Kenya na we yemeye kwambara atya ndetse atambagira nta gihunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages