00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame n’abitabiriye inama yiga ku bukungu mu birori bya Rwanda Night (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 22 January 2016 saa 12:50
Yasuwe :

I Davos mu Busuwisi habaye ibirori bikomeye bya Rwanda Night byitabiriwe na Perezida Kagame n’abantu bakomeye ku Isi mu rwego rw’ubukungu bitabiriye inama mpuzamahanga World Economic Forum.

Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame yakiriye amagana y’abitabiriye iyi nama mu birori byari byiganjemo imbyino nyarwanda bya Rwanda Night byaraye bibereye i Davos.

Abanyarwanda bibumbiye mu ishyirahamwe URUNANA ryasusurukije ibi birori byari byiganjemo imbyino nyarwanda. Perezida Kagame, abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu n’abanyamahanga bitabiriye iyi nama bizihiwe batarama gitore.

Perezida Kagame na we yabyinnye

Urunana, ni ishyirahamwe ryashinzwe na Jacqueline Karekezi de Meyrin na Béatrice Ntashamaje, bafatanyije n’indi miryango y’Ababyeyi b’Abanyarwanda n’inshuti zabo z’Abasuwisi. Basanzwe bategura ibitaramo bikomeye byerekana umuco nyarwanda mu Busuwisi bikitabirwa mu buryo bukomeye.

Muri iyi nama y’iminsi ine yatangiye ku wa 20 Mutarama, Perezida Kagame yagaragaje icyizere cy’iterambere mu by’ubukungu umugabane w’Afurika ufite, uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage n’ishoramari.

Abanyamahanga wabonaga baryohewe n'imbyino nyarwanda
Byari ibyishimo kuri bose
N'abanyamahanga bari bizihiwe
Abagize Urunana bafashe ifoto y'urwibutso n'Umukuru w'Igihugu
Beretse amahanga imbyino zo mu muco nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages