Ku wa 15 Nyakanga 2021 uyu mukobwa nibwo yegereye inama y’Igihugu y’abahanzi ayimenyesha ikibazo afitanye n’abategura Miss Tanzania bamaze kumwambura amahirwe yo kwitabira Miss World.
Miss Manfere yatangiye kuburanira uburenganzira bwe nyuma yuko abategura iri rushanwa batangaje ko Tanzania izahagararirwa n’igisonga cya mbere Julianna Rugumisa muri Miss World izaba mu Ukuboza 2021 muri Puerto Rico.
Nyuma y’uko bitangajwe ko atazitabira Miss World, uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko atigeze amenyeshwa iby’iki cyemezo cyamufatiwe, ko yakimenyeye mu itangazamakuru.
Miss Manfere yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko we nta byinshi yavuga kuri iki kibazo ko ategereje igisubizo cya Basata.
Ati “Nanjye nabimenyeye kuri internet ko Igisonga cya mbere ari we uzaserukira Tanzania muri Miss World, njya nka Miss Tanzania 2020-2021 nta makuru nigeze menya. Ikibazo kiri mu biganza bya Basata, reka dutegereze ibyemezo bazafata.”
Binyuze mu kiganiro Ikinyamakuru The Citizen cyagiranye na Azama Masango uhagarariye irushanwa rya Miss Tanzania, yavuze ko hari amakosa Miss Manfere yakoze anyuranye n’ibiri mu masezerano ye, ibyo bikaba ari byo byamutesheje amahirwe yo guhagararira igihugu cye muri Miss World.
Icyakora batangaje ko batazamwambura ikamba, ati “Manfere aracyari Miss Tanzania kugeza umwaka yatorewe urangiye aracyafite ikamba.Hari amakosa yakoze yatumye dufata icyemezo cy’uko atari we uzahagararira Tanzania muri Miss World uyu mwaka.”
Yakomeje avuga ko Juliana Rugumisa wabaye Igisonga cya mbere ari we uzitabira Miss World ahagarariye Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!