Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, ni umwe mu bagize itsinda ry’abazaba bagize akanama nkemurampaka kazatanga amanota mu gikorwa gikomeye cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda.
Yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018. Yakiriwe na Iradukunda Elsa usanzwe afite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Sonia Rolland, yabaye umukobwa wa mbere ukomoka muri Afurika[mu Rwanda] wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000; icyo gihe yanagize amahirwe akomeye yo guserukira iki gihugu mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Universe ryabereye muri Cyprus agasoza ari uwa cyenda.
Ibirori nyamukuru byo gutora uwahize abandi bizabera muri Kigali Convention Centre kuwa 24 Gashyantare 2018.
Abakobwa bari bamaze ibyumweru bibiri mu mwiherero waberaga i Nyamata, bagomba kuvayo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu bagasubira mu miryango yabo ubundi kuwa Gatandatu hagatorwa uwahize abandi.



















TANGA IGITEKEREZO